Umwe mu bahangamideri wamamaye mu Rwanda nka Isimbi Model [Isimbi Vestine] n’umugabo we Shaul Hatzir bari mu byishimo byinshi nyuma yo kwibaruka umwana wabo w’umukobwa.
Ni umwana wa Kabiri [ubuheta] ku munyamideri Isimbi Vestine gusa akaba imfura y’umuherwe Shaul Hatzir n’uyu mugore bashakanye bamaranye igihe kitari gito.
Umunyamideri Isimbi Vestine uzwi nka Isimbi Model yagaragaje iby’iyi nkuru nziza abinyujije mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza ibyishimo n’ishimwe rikomeye afitiye Imana. Mu butumwa bwe, yagize ati “Turagushimiye Mana,” amagambo agaragaza ko ashimira Imana yabanye na we mu rugendo rwo gusama no kwibaruka amahoro.
Abinyujije mu yandi mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Isimbi yagaragaje ubutumwa bwashyizwe kuri Instagram na Umukundwa Clemence wamamaye nka Cadette, wavugaga ko we n’abandi bari kumwe bagiye gusura uyu mugore umaze kwibaruka, bamugaragariza urukundo n’inkunga mu bihe by’ibyishimo.
Mu minsi ishize mbere yo kwibaruka, Isimbi Vestine yari yagaragaje ko yenda kwibaruka, aho yasangije abamukurikira amagambo yo muri Bibiliya yakomeje kumuhumuriza no kumuha icyizere. Ayo magambo yagiraga ati “Maze Uwiteka arambwira ati waroye neza, kuko ndinda ijambo ryanjye kugira ngo ndisohoze,” ari yo aboneka muri Yeremiya 1:12. Aya magambo yagaragazaga ukwizera kwe n’icyizere yari afitiye Imana mu bihe yari arimo.
Shaul Hatzir na Isimbi Model basezeranye kubana nk’umugabo n’umugore ku wa 20 Gashyantare 2022, mu birori byiza byabereye muri Kigali Convention Centre. Kuva icyo gihe, bakomeje kubana mu rukundo, none uyu munsi bakaba bishimira intambwe nshya mu buzima bwabo bwo kuba ababyeyi, bakira umwana wabo w’umukobwa mu byishimo n’ishimwe.
