Mu ihe abantu bamwe batangiye kwinjira mu minsi mikuru n’umwaka mushya wa 2026 muri rusange Korali Bethania yo mu Karere ka Rubavu yo yiteguye gutanga umwaka mushya ku bakunzi bayo binyuze mu ndirimbo nshya bagiye gushyira hanze.
Iyo Korali yo muri ADEPR Itorero rya Mbugangari mu Karere ka Rubavu irakataje mu gukora indirimbo z’ibutsa abantu ineza y’Imana by’umwihariko kuri ubu bakaba bamaze gukora indirimbo yibutsa iby’Imana yavuze ku buzima bwabo kuko nta jambo ivuga ngo rihere.
Perezida wayo witwa MUNYURWA Julien aganira na UMUNSI.COM yatubwiyeko ko iyo Korale bafite ubutumwa bwishi bahishiye abakunzi babo n’abakunzi b’Ijambo ry’Imana binyuze mu ndirimbo ashimangira ko nta rungu mu mwaka wa 2026.
Yagize ati:”Uyu mwaka wa 2025 dusoje twashimiye Imana kuko hari byinshi yadushoboje, kugeza ubu rero nabwo twiteguye umwaka mushya tugiyemo wa 2026, abantu bose bakunda Imana tuzafasha kuyiramya binyuze mu bihangano byiza”.
NIYONSENGA Devoth ushinzwe Imiririmbire muri iyo Korali yabwiye UMUNSI.COM byishi harimo gahunda bafite z’indirimbo zikiri gutunganywa gusa agaragaza ko zigeze k’umusozo, anavuga ko abakunzi babo bazanezerwa n’ibihangano bishya bigiye kubageraho vuba.
Korali Bethania bakomeje kwibutsa abantu bose by’umwihariko abakunda kubashyigikira cyane cyane ku rukuta rwa YouTube aho banyuza ibihangano byabo ko babifuriza umwaka mushya muhire wa 2026.
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO NSHYA YA KORALI BETHANIA BISE NGO ‘YATUVUZEHO’


