Ijebu usanzwe ari icyamamare muri Cinema ya Nigeria, yatangaje benshi ubwo yatangazaga ko mu mwaka wose wa 2025 amafaranga yakoresheje agura interineti angana na 1,810,189,521,000 Rwf.
Ubusanzwe na we urimo gusoma iyi nkuru, byanga bikunze waguze interineti kugira ngo ujye ukunda gusura ikinyamakuru UMUNSI.COM maze ubone amakuru meza kandi wifuza kandi agezweho, gusa wakwibaza utis;’Ese ku mwaka wose nakoresheje ingana gute ? Ni amafaranga angahe natakajemo?”.
Igisubizo cyawe ushobora kuba utagifite uyu mwanya cyangwa se wanakibona ugasanga kidahuye neza nicya Ijebu umukinnyi wa Filime wo mu Gihugu cya Nigeria wamamaze gutangaza ko umubare w’amafaranga yakoresheje agura interineti urenga ‘Triliyoni kure mu mafaranga ya hano mu Rwanda.

Olatayo Amokade, ubusanzwe yamenyekanye nka Ijebu, ni umuhanga mu mwuga wo gukina filime ariko benshi nanone bamufashe nk’umuhanga mu gutebya (Gutera urwenya), kuko babona bidashoboka ko yabasha gukoresha ayo mafaranga yose mu mwaka umwe dore ko byatumye banibaza ingano y’amafaranga yaba yarinjije muri uwo mwaka.
Anyuze kuri X Ijebu yahamije ko gukoresha amafaranga angana gutyo byamugizeho ingaruka kuko yagiye amara amajoro menshi ataryama.
Yagize ati:”Kuva mu Kwezi kwa Mbere kugeza mu Kwezi kwa Ukuboza 2025 nakoresheje arenga1,810,189,521,000 Rwf. Ni menshi cyane kuri njye”.
Imbaga y’abamukurikira ntabwo bumva uburyo umuntu ashobora gukoresha amafaranga arenze ayo yinjiza nk’uko byagarutseho na ‘The Guy’, wamubajije ati:”Wambwira ute uburyo wakoresheje amafaranga arenze ayo winjiza ku mwaka”.
Undi yagaragaje ko ibyo Ijebu yavuze bishobora kuba ari byo kuko ngo afashe amafaranga aresha agura Data buri munsi agakuba n’iminsi 365 aboa ari hafi 1,000,000 mu mafaranga yo muri Nigeria bityo agasanga na Ijebu bishobora kuba byo kubera urwego ariho.
Ubusanzwe abahanga mu gukoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaza ko ikibazo atari amafaranga wakoresheje ugura Data ahubwo ikibazo ari uko ntacyo izo Data waguze zakwinjirije.
Mu gihe waba ukunda gusura UMUNSI.COM ntabwo wavuga ko ntacyo wungutse kuko iteka tuguha ubumenyi binyuze mu nkuru dutambutsa hano. Ikibazo cyavuka mu gihe waba utadusura kenshi gashoboka ku munsi.
“I calculated the total amount I’ve spent on internet data from January to December and it is ₦1.8 trillion.”
— Nollywood actor, Ijebu. pic.twitter.com/4D7wRu61kV
— 𝐀𝐬𝐚𝐤𝐲𝐆𝐑𝐍 (@AsakyGRN) December 29, 2025