advertising

Advertising

Mr P na Perezida Tinubu mu bashenguwe n’impanuka ya Anthony Joshua

December 30, 2025
1 min read

Umuhanzi Mr P wo mu itsinda rya P – Square na Perezida wa Nigeria Tinubu, bashenguwe n’impanuka ya Anthony Joshua usanzwe akina umukino w’Iteramakofe ikangwamo abantu babiri barimo inshuti magara ya Joshua n’umutoza we.

Ni impanuka yabaye ku wa Mberet ariki 29 Ukuboza, 2025 mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria. Ni impanuka yaguyemo abantu babiri naho Anthony Joshua arakomereka cyane.

Raporo z’ibanze, zigaragaza ko imodoka ya Joshua ,Lexus SUV yagonganye n’ikamyo yari iparitse ku muhanda munini wa Lagas – Ibadan Expressway ukunze kuba urimo abantu benshi cyane batambuka.

N’ubwo ari uko bimeze kandi, amakuru avuga ko iyo mpanuka yanatewe n’umuvuduko mwinshi iyo modoka yari itwaranywe bikaba byabaye imbarutso yo kutabasha kuyobora neza kuwari uyitwaye gusa ngo kugeza ubu hari gukorwa iperereza ku cyaba cyateye iyo mpanuka.

Uwitwa Latz usanzwe ari umutoza wihariye wa Joshua yaguye muri iyo mpanuka nyuma y’amasaha 24 ageze muri Nigeria nk’uko byemejwe na Badou Jacke anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze.

Ubutumwa bwa Tinubu

Umuhanzi Obumneme Okoye Listen, wamamaye nka Mr anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze , yatangaje amagambo yuzuye agahinda no gushenguka k’umutima, agaragaza ko bigoye cyane kwakira ko abantu baguye mu mpanuka ya Anthony Joshua gusa aramwihanganisha.

Yanditse ati:”Iyi mpanuka yampungabanyije, Latz na Sina sinakwizera ko mwagiye. Kubera iki koko ? Ku muvandimwe Anthony Joshua, umutima wanjye urashengutse ku bwawe. Latz na Sina muzahora muri mu nzibutso zacu no mu rukundo mudusigiye (….). Umutima wanjye urakwihanganishije ngo ukomeze utware ibigwi byabo, icyubahiro n’imbaraga. Uri mu ntekerezo zacu no mu masengesho yacu. Komera muvandimwe”.

Anthony Oluwafemi Olaseni Joshua Listen  ni umukinnyi w’iteramakofe wamamaye mu guterura ibiremereye. Ni umusore w’imyaka 36 y’amavuko akaba afite inkomoko mu Gihugu cy’u Bwongereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Ads

ad

Previous Story

Nigeria: Umukinnyi wa filime yaciye igikuba nyuma yo gutangaza ko muri 2025 yakoresheje interineti ingana na 1,810,189,521,000 Rwf

Next Story

Imbamutima z’umuhanzi IC Mello kuri Mico The Best bahuje imbaraga

Latest from Imyidagaduro

Go toTop