Mu gitaramo cya Gen-Z Comedy, Umunyarwenya Patrick Rusine yatunguranye agaragaza ari icya nyuma cy’umwaka wa 2025. Ni igitaramo cyabereye mu mbuga ya Rond-point ya Kigali Convention Center mu ijoro rya tariki 27 Ukuboza 2025, agaragaza imfura ye ku rubyiniro.
Genz Comedy Show ni kimwe mu bigize uruhererekane rw’ibyateguwe n’Umujyi wa Kigali, mu gufasha abaturage n’abawugendamo kwizihiza iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, basusurutse, bishimye kandi basabana. cyaranzwe n’udushya twinshi turimo kubona Rusine Patrick aseruka mu myambaro y’Intore ndetse ahamiriza ibi bya gitore.
Rusine Patrick yinjiranye umudiho wazimwe mu ndirimbo zirimo ; Ngwino Mama y’Ibihangange, Ntimugire Ubwoba ya DJ Marnaud yakoranye na Massamba ndetse na Ruti Joel. Ibi ni ibintu byishimiwe cyane ndetse abitabiriye iki gitaramo babyinanye na Rusine bacinya akadiho kabongerera ubushyuhe dore ko ikirere cya Kigali cyari cyirirwanye ubukonje bwatanze imvura mu masaha akuze y’ijoro.
Muri icyo gitaramo kandi ubwo uwo munyarwenya watunguranye Rusine Patrick yari ageze hagati atera urwenya yatunguwe no gusanganirwa n’umwana we w’umuhungu amusanga ku rubyiniro. Ni ishusho yanyuze benshi kubona imfura na se ku rubyiniro. Rusine n’umugore we Iyrn Uwase Nizra bafitanye umwana umwe w’umuhungu bibarutse mu mpera ya 2023 bise Intwali Owen Mael.
Uwo mwanya Patrick Rusine yasabye umwana we kuzaharanira kuba Intwari nk’uko izina rye ribimusaba ndetse no guharanira kuzahagarara imbere y’abantu ababwira ibizima. Ati: “Ntacyo bimutwaye ni imfura y’i Rwanda, hanyuma rero uzabe intwari nk’uko witwa kandi uzabe Intore cyane nawe uzakure uharanira guhagarara imbere y’abantu ababwira ibizima, sibyo?, arabyemeye!”

Mu mwaka wa 2024 ni bwo Rusine yambitse impeta Uwase bemeranya kubana akaramata mu birori byabereye i Rubavu, basezerana ku wa 12 Nzeri 2024. Abitabiriye iki gitaramo cy’urwenya kandi basusurukijwe n’abanyarwenya barimo Rusine, Ambasaderi w’abakonsomateri n’abandi bakuriye muri Gen-Z Comedy nka Pirate, Rumi, Umushumba, Muhinde, Kadudu, Inkirigito Clement n’abandi benshi.
Umunyarwenya Pirate na we ni umwe mu bishimiwe cyane bitewe n’ubuhanga yakoresheje asetsa abitabiriye dore ko batari bari mu mujyo w’urwenya ndetse guseka wabonaga batarabyumva neza.
Kimwe na Rusine Patrick abanda banyarwenya barimo Muhinde yashimiye abakunzi ba Gen-Z Comedy Show batajya basiba muri ibi bitaramo ndetse bakaba hafi y’aba banyarwenya, abo yashimiye barimo Kabano Franco n’abandi.

Umushumba yateye urwenya agaruka ku nkuru zitandukanye zirimo uko yigeze kujya mu kiriyo bakabaha icyayi kitarimo isukari babaza impamvu bakababwira ko icyabiteye ari uko uwapfuye yishwe na diabetes.
Ambasaderi w’abakonsomateri yateye urwenya agaruka ku ihenda ry’amashuri y’abana bato bataratangira amashuri abanza asaba ko naho hajyamo nkunganire.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, wari mu bitabiriye iki gitaramo yibukije abacyitabiriye ko iyi gahunda ya Gen-Z Comedy Show kuri KCC iri mu bitaramo biherekeza umwaka bigikomeje ndetse abasaba gukomeza kwitabira no kubishishikariza abandi.
