Kidumu agiye gutaramira mu gitaramo kigomba kubera mu Mujyi wa Dubai cyiswe ngo YACHT Part (KIM BIRTHDAY YATCH’. Ni igitaramo kirayoborwa n’abavanga umuzingi bakomeye muri uwo Mujyi barimo na Dj Traxx na Dj wa Diamond Platnmuz uzwi nka Rj The Dj ki kaza kuba kuri uyu wa 29 Ukuboza 2025 mu Mujyi wa Dubai Marina Habour.
Nk’uko bigaragara ku rupapuro rw’ubutumire bw’icyo gitaramo kiraba kirimo aba-Djs ndetse n’ibindi byamamare mu ngeri zinyuranye harimo Rj The Dj usanzwe acurangira Diamond Platnumz , Kim Bella, Dj Traxx na Kidumu Kibido umwe mu bahanzi bakomeye mu Gihugu cy’u Burundi no muri Afurika muri rusange.

Nk’uko byatangajwe na Dj Trax , muri icyo gitaramo haraba harimo udushya dutandukanye aho ibijyanye n’amafunguro n’ibyo kunywa kimwe na ‘Bus’ itwara abantu ibavanye ahitwa GSS Palace Baniyas byose araba ari ubuntu.
Icyo gitaramo kiraza kubera ahitwa DUBA MARINA HABOUR umwe mu Mujyi ikomeye i Dubai ufite ahantu heza abantu baruhukira ndetse hakaba hazwi ku kuba hafite ‘Amaresitora’ adasanzwe.
Ni igitaramo kizaba kiyobowe n’umuziki uzatangwa n’aba Dj twagarutseho.

Mu butumire Dj Traxx ku wa 28 Ukuboza 2025 yagize ati:”Ndashaka kubatumira abantu mwese muri i Dubai by’umwihariko Abanyarwanda ndetse n’Abarundi. Ni igitaramo kizaba ejo (Uyu munsi) ku wa 29 Ukuboza 2025, aho tuzataramana na Kidumu muri Yacht Party’. Turasaba buri wese kutazacikanwa n’iki gitaramo”.
Dj Traxx ni umwe mu bamaze kumenyekana mu Mujyi wa Dubai by’umwihariko mu gutumira abahanzi batandukanye dore ko mu baherukaga muri uwo Mujyi harimo na Davis D.
