advertising

Advertising

Ibivugwa n’umunyamakuru wakurikiranye intambara zirenga 40 wagaragaje ko 2025 ari umwaka uteye inkeke ku mutekano w’Isi

December 29, 2025
2 mins read

John Simpson umunyamakuru w’inararibonye, umaze imyaka hafi 60 akurikirana intambara n’amakimbirane mpuzamahanga, yavuze ko umwaka wa 2025 ari wo wabaye mubi cyane kurusha indi yose yabonye mu buzima bwe bw’akazi.

John Simpson avuga ko n’ubwo yakurikiranye intambara zirenga 40 zirimo iz’igihe cy’Intambara y’Ubutita, iya Vietnam, iya Golfe, iya Kosovo n’izindi nyinshi, atigeze abona isi ihagaze ku rwego rw’akaga nk’uko bimeze muri iki gihe.

Uwo mugabo kandi avuga ko impungenge afite zidaturuka gusa ku kuba hari intambara nyinshi zibera icyarimwe, ahubwo zituruka ku kuba zimwe muri zo zifite ubushobozi bwo guhindura isi yose no gusenya umutekano mpuzamahanga umaze imyaka myinshi wubakwa. Asanga isi iri hafi cyane yo kwinjira mu kindi cyiciro cy’akaga gakomeye.

Agaruka ku ntambara yo muri Ukraine, Simpson ashingira ku magambo ya Perezida Volodymyr Zelensky waburiye ko iyo ntambara ishobora kuvamo intambara y’Isi yose. Avuga ko ashingiye ku bunararibonye bwe mu kumenya uko intambara zitangira n’uko zishobora kwaguka, yumva ko ayo magambo atagomba gufatwa nk’igisanzwe.

Ibihugu bigize OTAN biri mu bwoba bukomeye kubera ibikorwa by’u Burusiya, birimo gushinjwa kugerageza kwangiza insinga zo mu nyanja zitwara amakuru y’ikoranabuhanga akomeye akoreshwa mu Burayi no muri Amerika.

Hari kandi impungenge ziterwa n’ibitero by’ikoranabuhanga bivugwa ko bigamije guhagarika imikorere ya minisiteri, serivisi z’ubutabazi n’ibigo binini by’ubucuruzi. Uburayi buvuga ko bumaze kubona ibimenyetso by’uko bushobora guterwa n’u Burusiya mu myaka mike iri imbere, bituma ibihugu byinshi bikomeza kuba mu bwoba buhoraho bwa Perezida Vladimir Putin.

Simpson yibutsa ko u Burusiya bushinjwa n’ibihugu byo mu Burengerazuba kwibasira no kwica abatavuga rumwe n’ubutegetsi bahungiye mu mahanga. Iperereza ryakozwe ku iyicwa ryageragejwe gukorerwa Sergei Skripal mu 2018 ryagaragaje ko ryemejwe ku rwego rwo hejuru rw’ubuyobozi bw’u Burusiya, bivuze ko Perezida Putin yaba yarabigizemo uruhare, nubwo igihugu cye cyabihakanye.

Umwaka wa 2025 waranzwe n’intambara eshatu zikomeye cyane zaciye isi intege. Muri Ukraine, Umuryango w’Abibumbye uvuga ko abasivili barenga ibihumbi 14 bamaze kugwa muri iyo ntambara.

Muri Gaza, nyuma y’igitero Hamas yagabye kuri Israel mu Ukwakira 2023, Israel yagabye ibitero bikomeye byahitanye Abanya-Palestine barenga ibihumbi 70, barimo abagore n’abana barenga ibihumbi 30, nk’uko byatangajwe na minisiteri y’ubuzima ya Gaza, imibare Umuryango w’Abibumbye uvuga ko yizewe. Muri Sudani, intambara y’imbere mu gihugu hagati y’imitwe ya gisirikare yahitanye abantu barenga ibihumbi 150, inateza impunzi zisaga miliyoni 12.

Simpson avuga ko iyo imwe muri izi ntambara iba ari yo yonyine, amahanga aba yarashyizeho imbaraga nyinshi ngo ayihagarike, ariko kuba zarabaye icyarimwe byatumye isi icika intege, igabanya ubushobozi bwo kuzitaho uko bikwiye.

Uyu munyamakuru agaragaza ko indi mpamvu ikomeye iteye inkeke ari ihinduka ry’imitekerereze ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Avuga ko mu 2025 isi yatangiye kubona ko Amerika ishobora kwitandukanya n’inshingano zo kurinda u Burayi.

Raporo nshya y’umutekano w’igihugu ya Amerika ivuga ko u Burayi bushobora guhura n’ihungabana ry’umuco n’ubusugire bwabwo, ibintu byishimiwe n’u Burusiya kuko bihuye n’intego zabwo zo guca intege umubano w’ibihugu byo mu Burengerazuba.

Ku bijyanye na Perezida Putin, Simpson avuga ko nubwo avuga ko adateganya gutera u Burayi, ibikorwa bye bigaragaza ko yiteguye igihe cyose. U Burusiya bwateye igihugu cyigenga cyo ku mugabane w’u Burayi, busiga abasivili n’abasirikare ibihumbi bishwe, kandi busabwa ibisobanuro ku gushimuta abana ba Ukraine barenga ibihumbi 20. Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwasohoye impapuro zo guta muri yombi Perezida Putin kubera uruhare ashinjwa muri ibyo bikorwa, nubwo u Burusiya bukomeje kubihakana.

Simpson anagaruka ku Bushinwa na Tayiwani, avuga ko nubwo Perezida Xi Jinping atajya agaragara avuga amagambo akomeye y’intambara, hari impungenge ko mu 2026 ashobora gufata icyemezo gikomeye kuri Tayiwani.

Avuga ko ubuyobozi bw’Ubushinwa butajya bwirengagiza uko abaturage babwo batekereza, cyane cyane hashingiwe ku mateka y’imyigaragambyo yabereye i Tiananmen mu 1989.

Asoreza avuga ko umwaka wa 2026 ushobora kuba ingenzi cyane mu mateka y’Isi. Intambara ya Ukraine ishobora kurangira ku nyungu z’u Burusiya, bigaha Putin amahirwe yo kongera kwagura ibikorwa bye mu gihe kiri imbere.

Amerika ishobora gukomeza kwigira mu bibazo byayo bwite, igasiga u Burayi mu bwigunge. John Simpson yemeza ko intambara ya gatatu y’Isi ishobora kutazaba intambara y’amasasu gusa, ahubwo izaba intambara ya dipolomasi, igitutu cya gisirikare, ikoranabuhanga n’ubutegetsi bw’igitugu, kandi nk’uko abivuga, iyo nzira yamaze gutangira.

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Ads

ad

Previous Story

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyashinje bamwe mu bantu ba hafi ya Perezida Félix Tshisekedi kuyobora umutwe witwaje intwaro wa Mobondo

Next Story

Kigali hateraniye Inama isanzwe ya 31 y’Inteko Rusange ya Koperative Umwalimu SACCO

Latest from Hanze

Go toTop