advertising

Advertising

i Rubavu Hatashywe ishuri rya Rambo TVET School, BRALIRWA itanga inkunga ya miliyoni 500 Frw

December 29, 2025
1 min read

Kuri uyu wa 27 Ukuboza 2025, ku bufatanye bw’Akarere ka Rubavu na BRALIRWA, hafunguwe ku mugaragaro ishuri rya Rambo TVET School, igikorwa gifite intego yo kurema amahirwe mashya ku rubyiruko rw’u Rwanda binyuze mu kubaha ubumenyi ngiro buzabafasha kwinjira ku isoko ry’umurimo no kwihangira imirimo.

BRALIRWA yatanze inkunga ingana na Miliyoni 500 Frw mu gushyigikira iri shuri , igaragaza ubushake bwayo bwo gushyigikira iterambere ry’urubyiruko n’imiryango nyarwanda.Iri shuri ryitezweho gutanga amasomo ajyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo, rikazafasha abanyeshuri kubona ubumenyi bufatika bubafasha kwihangira imirimo no kubona akazi, bityo rikagabanya ubushomeri cyane cyane mu rubyiruko rwo mu Karere ka Rubavu n’inkengero zarwo

Mu ngingo z’ingenzi zigize ibikorwa bya BRALIRWA harimo kwita ku bantu no guteza imbere imibereho yabo. Ishoramari yakoze muri Rambo TVET School rigaragaza ko iyi sosiyete yiyemeje gutanga umusanzu urambye mu burezi ngiro, ifasha urubyiruko kwiyubaka no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Umuhango wo gufungura ku mugaragaro iri shuri witabiriwe n’abayobozi batandukanye bo mu nzego z’igihugu n’iz’ibanze, barimo Nyakubahwa Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Bwana Sebahizi Prudence wari Umushyitsi Mukuru. Abitabiriye uyu muhango bagaragaje ko iri shuri ari intambwe ikomeye mu gushyira mu bikorwa politiki y’igihugu yo guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro.

BRALIRWA yatangaje ko ifite icyizere cy’uko Rambo TVET School izagira ingaruka nziza ku buzima bw’urubyiruko rwo mu Karere ka Rubavu, ikarufasha kubona ubumenyi bubafasha kwiteza imbere no gutanga umusanzu ufatika mu iterambere ry’igihugu, bikajyana n’icyerekezo cyayo cyo kubaka isi nziza kurushaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Ads

ad

Previous Story

Umunyarwenya Rusine Patrick yatunguye abitabiriye igitaramo cy’urwenya cya Gen-Z Comedy

Next Story

Congo-Brazzaville yakiriye ubutumwa bw’indamutso bwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop