Umuhanzi akaba na Producer Mugisha Robinson uzwi ku izina rya Element, afatanyije na DJ Marnaud umaze kumenyekana cyane mu kuvanga imiziki, bazasusurutsa ibirori byihariye bigamije guherekeza umwaka wa 2025 ku bakunzi b’umukino wa Golf n’abandi bazabyitabira.
Ibi birori bizabera mu gikorwa cyiswe “The Last Swing”, giteganyijwe ku wa Gatatu tariki ya 31 Ukuboza 2025, ku kibuga mpuzamahanga cya Golf i Kigali. Ni igikorwa kigamije guhuriza hamwe abanyamuryango ba Golf n’abandi bantu batandukanye, bagasabana, bishimira isozwa ry’umwaka mu mwuka w’imyidagaduro n’ubusabane.
Abazasusurutsa abazitabira iki gikorwa barimo DJ Marnaud, DJ Higa, DJ Inno na DJ Chriss, mu gihe Element ari we muhanzi mukuru uzataramira imbaga. Byitezwe ko umuziki uzacurangwa uzahuza injyana zitandukanye, bigaha abazitabira amahirwe yo kwishimira ibihe byiza byo guherekeza umwaka.

Mu kiganiro cyatanzwe, Wilson Mugwema, Umuyobozi wa Sensitive Group ifatanyije na Kigali Golf mu gutegura iki gikorwa, yasobanuye ko intego nyamukuru ari ugufungurira abantu batari abanyamuryango ba Golf amahirwe yo kugera kuri serivisi zitangirwa kuri icyo kibuga no gusabana n’abandi.
Yagize ati twateguye iki gikorwa mu rwego rwo guha amahirwe abantu batari abanyamuryango ba Golf bakaza gusabana n’abanyamuryango. Asobanura ko mu busanzwe aho hantu haharirwa abanyamuryango gusa, ariko kuri iyi nshuro bifuje gufungurira n’abandi bose bashaka kuza guherekeza umwaka wa 2025 mu byishimo.
Wilson yanatangaje kandi ko uretse Element, hari undi muhanzi uzamenyekana mu minsi iri imbere, mu gihe Bianca ari we uzaba ayoboye iki gikorwa nk’umushyushyarugamba. Yavuze ko ari amahirwe adasanzwe yo gusohoka, gutemberera muri Golf no kwishimira serivisi zitangirwa muri Kigali Golf mu buryo bwagutse.

Mu minsi ishize, Kigali Golf Resorts & Villas yakomeje kwagura ibikorwa byayo, yongeramo ibikorwaremezo bitandukanye birimo ibibuga bya Tennis, Gym n’inzu zigezweho zakira abakinnyi ba Golf n’abakunzi b’uyu mukino. Ibi byatumye umubare w’abantu bahagana wiyongera cyane.
Kugeza ubu, Kigali Golf Resorts & Villas ifite abanyamuryango 726, barimo 566 bakina umukino wa Golf. Icyakora, iki gikorwa ni cyo cya mbere kigiye gutuma abatari abanyamuryango bemererwa gukoresha zimwe muri serivisi zitangirwa aho, binyuze mu birori byatewe inkunga na Sensitive Group.
The Last Swing iteganyijwe kuba igikorwa gihuriza hamwe imyidagaduro, siporo n’imibanire myiza, kikazaha umwaka wa 2025 isozwa ridasanzwe ku bakunzi ba Golf n’abandi bazacyitabira.