advertising

Advertising

Cristiano Ronaldo, Lamine Yamal na Ousmane Dembélé begukanye ibihembo muri Globe Soccer Awards 2025

December 29, 2025
1 min read

Abakinnyi barimo ; Cristiano Ronaldo, Lamine Yamal na Ousmane Dembélé begukanye ibihembo bitandukanye mu birori bya Globe Soccer Awards 2025 byabereye i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ku Cyumweru tariki ya 29 Ukuboza 2025.

Ni ibihembo bihabwa abakinnyi n’abagize umupira w’amaguru bitwaye neza kurusha abandi mu mwaka, bikaba byatanzwe ku nshuro ya 16 bitegurwa na Dubai Sports Council.Ousmane Dembélé, umaze kugaragaza urwego rwo hejuru muri uyu mwaka, yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka muri Globe Soccer Awards 2025.

Uyu mufaransa kandi yari aherutse kwegukana Ballon d’Or n’igihembo cy’umukinnyi mwiza wa FIFA, bigaragaza umwaka udasanzwe yagize mu mupira w’amaguru.

Cristiano Ronaldo, umunya-Portugal umaze imyaka myinshi ari ku isonga mu mupira w’amaguru ku Isi, yahawe igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka mu Burasirazuba bwo hagati, aho akomeje gukina akanitwara neza muri shampiyona zo muri ako karere.

Lamine Yamal, umunya-Espagne ukiri muto ariko umaze kwigaragaza cyane, yegukanye igihembo cya rutahizamu mwiza w’umwaka. Yongeye no guhabwa igihembo cy’umukinnyi mwiza ukiri muto, bikomeza kugaragaza ko ari umwe mu banyempano bakomeye bazaganza umupira w’amaguru mu myaka iri imbere.

Paul Pogba yahawe igihembo cy’umukinnyi uri kugaruka neza, nyuma yo kongera kubona umwanya wo gukina no kugaragaza urwego rushimishije. Mu bagore, Aitana Bonmatí ukinira FC Barcelona ni we wabaye umukinnyi mwiza w’umwaka, akomeza kwerekana ubuhanga n’ubudashyikirwa mu mupira w’amaguru w’abagore.

Ikipe yabaye nziza y’umwaka ni Paris Saint-Germain, mu gihe umutoza w’umwaka yabaye Luis Enrique. Perezida w’ikipe w’umwaka yabaye Nasser Al-Khelaïfi, naho ikipe nziza y’umwaka mu mupira w’amaguru w’abagore iba FC Barcelona.

Muri ibi bihembo kandi hanabaye umwihariko wo gushimira abitwaye neza muri shampiyona ya Espagne. Hansi Flick yahawe igihembo cy’umutoza mwiza, Jan Oblak yegukana igihembo cy’umunyezamu mwiza, Raphinha ahabwa icy’umukinnyi mwiza, naho Lamine Yamal yongera kwegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza ukiri muto.

Ibirori bya Globe Soccer Awards 2025 byongeye kugaragaza abakinnyi, amakipe n’abayobozi bagize uruhare rukomeye mu iterambere n’intsinzi by’umupira w’amaguru ku rwego mpuzamahanga muri uyu mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Ads

ad

Previous Story

Element na DJ Marnaud bazasusurutsa ibirori byo guherekeza umwaka by’abakunzi ba Golf

Next Story

Nigeria: Umukinnyi wa filime yaciye igikuba nyuma yo gutangaza ko muri 2025 yakoresheje interineti ingana na 1,810,189,521,000 Rwf

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop