advertising

Advertising

Congo-Brazzaville yakiriye ubutumwa bw’indamutso bwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda

December 29, 2025
1 min read

Igihugu cya Congo-Brazzaville cyakiriye ubutumwa bwa Paul Kagame, bwagejejwe ku Ishyaka riri ku butegetsi, Ishyaka ry’Abakozi muri Congo (Parti Congolais du Travail – PCT), binyuze mu buyobozi bw’ishyaka RPF Inkotanyi.

Ni ubutumwa bwashyikirijwe PCT mu gihe bwari buri mu Nama Nkuru ya Gatandatu isanzwe yabereye i Brazzaville ku Cyumweru tariki ya 28 Ukuboza 2025.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango RPF Inkotanyi, Ambasaderi Christophe Bazivamo, ni we wari uyoboye intumwa z’ishyaka zitabiriye iyo nama, akaba ari na we watanze ubwo butumwa bw’indamutso bwa kivandimwe.

Mu ijambo rye, yagaragaje ko RPF Inkotanyi yishimira indangagaciro isangiye na PCT, zirimo kwimakaza imiyoborere ishingiye ku bumwe bw’abaturage bose no gushyira umuturage ku isonga mu bikorwa byose bigamije iterambere.

Ambasaderi Bazivamo yashimangiye ko ayo mashyaka yombi ahuriye ku ntego zo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kubaka ibihugu bifite ituze n’umutekano birambye. Yavuze ko RPF Inkotanyi yiyemeje gukomeza no gushimangira ubufatanye na PCT, agaragaza ko ubwo bufatanye bugira uruhare rukomeye mu gukomeza no kunoza umubano w’u Rwanda na Repubulika ya Congo.

Yongeyeho ko RPF Inkotanyi na PCT basangiye amateka y’urugamba rwa politiki rushingiye ku ntego imwe yo kubaka ibihugu byigenga, bifite imiyoborere ishingiye ku nyungu z’abaturage.

Izo ndangagaciro n’inshingano z’amateka ku baturage babo bikomeje kugena icyerekezo n’imikorere ya politiki by’ayo mashyaka yombi.

Intumwa za RPF Inkotanyi zari ziyobowe n’Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka, Ambasaderi Christophe Bazivamo, bitabiriye ku mugaragaro iyo Nama Nkuru ya Gatandatu isanzwe y’Ishyaka ry’Abakozi muri Congo, ikaba yarabaye umwanya wo gushimangira umubano wa kivandimwe n’ubufatanye hagati y’ayo mashyaka n’ibihugu byombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Ads

ad

Previous Story

i Rubavu Hatashywe ishuri rya Rambo TVET School, BRALIRWA itanga inkunga ya miliyoni 500 Frw

Next Story

Alikiba yemeje gutaramira mu gitaramo cya Kevin Kade i Kigali

Latest from Hanze

Go toTop