advertising

Advertising

Ubwoko bw’amalayika bo mu Ijuru batuye ku Isi

December 28, 2025
1 min read

Muri rusange hari ubwoko butandukanye bw’aba-Malayika boherejwe n’Ijuru ariko bakaba batuye hano mu Isi. Ushobora kuba uhura na bo cyangwa se ukaba utarahura nabo ariko bamaze igihe bahatuye nk’uko tugiye kubarebera hamwe muri iyi nkuru.

Ubusanzwe , mu buzima bw’abamalayika , batekereza ko bazabaho ubuzima bwabo bwose bafasha abandi, babaho ku bw’abandi , bakabitangira ndetse banakabafasha mu burya bwose bushoboka kuko biba biri muri kamere yabo.

N’ubwo ikiremwamuntu gitandukanye n’abamalayika ariko hari byinshi bahuriyeho ari na yo mpamvu bamwe bitwa ba Malayika nk’uko mu Rwanda hari bamwe biswe ba ‘Malayika Murinzi’ kubera ibikorwa birengera ubuzima bw’abandi barokoye.

ESE NI ABAYE BA MALAYIKA BATUYE KU ISI ?

1.Malayika wo ku Isi utega amatwi: Niba utega amatwi abandi , ukabumva neza , ukabafasha gukemura ibibazo bafite kandi nyamara utanabazi neza , uri Malayika wabo, kuko urabumva , ntubacire imanza.

Ufasha abakwegereye , ukabaremamo ibyiringiro bishya bitandukanye n’uko bari bameze n’uburyo bari babayeho.

2.Malayika wo mu Isi ukiza abantu: N’ubwo ushobora kuba ntabyo wari uzi, niba uri mu Isi ukaba ukiza abantu, ukabagarurira icyizere, bagakira indwara na we uri Malayika wo mu Ijuru ariko utuye ku Isi.

Ushobora kuba uri Dogiteri cyangwa Umuforomo, ibi ni ibyerekeye umutima mwiza , urukundo no kwitangira abandi. Mu gihe waba uri mu nshingano zo gukiza abantu ariko ntubikore neza uba uri Malayika mubi.

3.Malayika wo mu Ijuru urengera ibidukikije: Birashoboka ko uri mu Isi ariko ukaba ukunda kurengera ibidukikije cyane ndetse ukaba ubyitaho mu buryo bukomeye na we uri Malayika wo mu Ijuru ariko utuye ku Isi.

Imana irema buri wese yamugeneye uwo ku mwitaho, akamufasha , akamurengera kandi akamurwanaho, niba warisanze urengera ibidukikije na we uri Malayika wabyo wo mu Ijuru.

4.Urengera ikiremwamuntu: Ntabwo ukunda kubona abandi barengana cyangwa bamburwa uburenganzira bwabo, ukora uko ushoboye ukabarengera bakabona uburenganzira bwabo

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Ads

ad

Previous Story

Nigeria: Umugabo yapfuye nyuma yamasaha make akoze ubukwe

Next Story

Brigitte Bardot yatabarutse ku myaka 91 ! Inyenyeri y’Ubufaransa yabaye ikirangirire ku Isi yose

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop