advertising

Advertising

Brigitte Bardot yatabarutse ku myaka 91 ! Inyenyeri y’Ubufaransa yabaye ikirangirire ku Isi yose

December 28, 2025
1 min read

Brigitte Bardot, umukinnyi wa Filime w’icyamamare mu Bufaransa wabaye ikimenyetso cy’ubwigenge n’imyizerere mu myaka yo mu 1950 na 1960, yapfuye ku myaka 91 y’amavuko.

Brigitte Anne-Marie Bardot, uzwi cyane ku mazina ya “BB”, yavukiye i Paris mu Bufaransa muri 1934. Yamenyekanye ku rwego Mpuzamahanga mu 1956 ubwo yakinaga filime yitwa ‘God Created Woman’, yatumye aba ikimenyabose kuko ari filime yerekanaga uburyo abakinnyi b’abagore bagaragazwaga ku rubuga rwa sinema.

N’ubwo Bardot yakundwaga cyane ku ruhande rwa cinema no kurengera inyamaswa, mu myaka yashize yagiye agaragaza ibitekerezo byatunguye abantu aho yagize imyemerere ikaze ku bijyanye n’imibereho y’abimukira n’idini, ibintu byatumye ahanwa n’amategeko inshuro nyinshi kubera ivangura. Ibi byatumye kandi agira abakunzi n’abamurwanya ku mugaragaro.

Nyuma yo gutangaza urupfu rwe n’Umuryango we, abayobozi n’abantu b’ingeri zinyuranye batangaje amagambo y’icyubahiro bashimangira ko basigaye bibuka uburyo yatanze umusanzu mu muziki, Cinema ndetse no kurengera inyamaswa.

Perezida w’Ubufaransa yamutangaje nk’umwe mu bantu bazwi cyane mu kinyejana cya 20, ashimangira uruhare rwe mu muco no mu mibereho myiza y’inyamaswa.

N’ubwo yapfuye izina rye ‘Brigitte Bardot’ rizahora mu mitima y’abakunda sinema n’abaharanira uburenganzira bw’inyamaswa.

Akazahora ari kimwe mu byamamare byahinduye uburyo isi ibona ubuzima, umukinnyi wiyemeje kurengera abatavuga rumwe n’abandi mu buryo bwe bwihariye.

Umwanditsi: Lyvine Rwanda – Umunsi.com

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Ads

ad

Previous Story

Ubwoko bw’amalayika bo mu Ijuru batuye ku Isi

Next Story

Umuhuro wa Donald Trump , Netanyahu na Perezida wa Ukraine ukomeje gutera urujijo

Latest from Imyidagaduro

Go toTop