Umugabo wamamaye nka Noah Ebo wari wubatse ubwato bunini cyane avuga ko azabuhungishirizamo abantu yisubiyeho atangaza ko nyuma y’amasengesho yakoze yiyiriza ubusa Imana yahagaritse imperuka. Nyuma yo gutangaza ko Imana yisubiyeho Ebo wo muri Ghana yahise agura Imdoka akayabo k’asaga 129,642,295 Rwf.
Mu mpera z’Ukwezi kwa Kanama nibwo hatangiye kumvikana amakuru ya Ebo Noah wavugaga ko arimo kubaka ubwato bunini cyane yafataga nk’inguge azahungishirizamo abantu mu gihe cy’imperuka yavugaga ko yegereje.
Muri icyo gihe yifashe amashusho agaragaza ko tariki 25 Ukuboza 2025 ari bwo Isi izagera ku musozo aboneraho gukangurira abantu kumufasha kubaka ubwato bunini cyane Imana yamutegetse kubaka ngo ariho azambukiriza abantu bagacika uwo mwuzure gusa akavuga ko Imana yamusabye kuzashyiramo abazamwizera gusa.
Nyuma yo gutangaza ayo magambo Ebo yarafunzwe afunguwe afata andi masengesho yo kwiyiriza ubusa , avuga ko abikoreye ikiremwamuntu kugira ngo Imana ikureho imperuka yagombaga kubaho mu mboni ze, asabira Isi n’abayituye imbabazi z’Imana nk’uko abyivugira.
Nyuma y’ayo masengesho Ebo kuri uyu wa 25 Ukuboza 2025 yatangaje ko Imana yakuyeho icyo mperuka abatuye Isi barokoka gutyo.
Imodoka yaguze irenga Miliyoni 129 Rwf iri mu bwoko bwa Mercedes Benz , akaba yagaragaye ayirimo.
