advertising

Advertising

Nyagatare: abafite ubumuga barishima ko bahinduriwe ubuzima binyuze mukwigishwa imyuga

December 27, 2025
1 min read

Abafite ubumuga bo mu Karere ka Nyagatare bahinduriwe ubuzima binyuze mu kubigisha imyuga itandukanye hagendewe k’ubushobozi n’ amahitamo bya  buri umwe, byatumwe ubuzima bwabo buva hamwe bugera ahandi.

Bamwe mu bafite ubumuga bavuga ko haricyo Leta yabafashije kandi n’ubu ikibafasha ndetse binyuze no mu bafatanyabikorwa bayo babakurikirana mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Kwizera Etienne utuye mu Murenge wa Karangazi mu Kagari ka Gakoma yagize ati:”Hari byinshi najyaga nkenera nkabyaka mu  rugo kandi ndi umuntu ukuze ariko ubu nigishijwe gusudira ku buryo ubu nsigaye ni menyera buri kimwe nta kugora ababyeyi, byose mbikesha kuba narigishijwe umwga wo gusudira”.

MUTUYIMANA Chantal utuye mu Kagari ka Rwisirabo mu Murenge wa Karangazi yagize ati:”Mbere byabaga bigoye cyane kuko ntaho umuntu yabonaga akura icyamutunga ariko ubu twigishijwe imyuga ubu mfite imashini ndadoda nkabasha kubuna nibyo nkenera m’ ubuzima bwa buri munsi”.

NYIRAMAHIRWE Angelique ati:”Leta yacu ni umubyeye kandi mwiza, kuko hari igihe uvuka wabona ufite icyibazo runaka ukiheba ariko uko iminsi ishira ubona amahirwe atandukanye bigatuma nawe wongera kumva wisanze mubandi, ubu nzi kudoda kandi neza byose mbikesha Leta y’ u Rwanda.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’ Ubukungu Matsiko Gonzague yavuze ko hari amahirwe menshi agenerwa abafite ubumuga.

Ati:”K uba umuntu afite ubumuga ntibikuraho ko ari umuntu cyangwa cyangwa ngo bimwambure ubumuntu, niyo mpamvu rero hari amahirwe bahabwa kugirango nabo biteze imbere , iyo bibaye bityo ari umuntu ushaka gutera imbere ntakabuza atera imbere”.

Yakomeje agira ati:”U Rwanda n’Igihugu gitanga amahirwe yo gutera imbere kuri buri muturarwanda uwariwe wese abafite ubumuga bamaze kwisobanukira kuko ubu hari abize barasoza babona n’akazi keza ubu karabatunze abandi bigishwa imyuga ishobora gutuma bibeshaho.”

Muri rusange ubu m’ u Rwanda hose umuntu ufite ubumuga afatwa nkundi wese kandi agahabwa amahirwe yo kuba yakiteza imbere ndetse akagira n’ uruhare mu ibimukorerwa nkabandi banyarwanda bose.

Umwanditsi: TUYIZERE Adam – Umunsi.com / Nyagatare

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Ads

ad

Previous Story

Emmanuella yasabye ababyeyi kwita ku buzima bwo mu mutwe bw’abana babo

Next Story

Rubavu: Abafite imirima ahashyizwe icyanya cy’inganda barasaba kwishyurwa

Latest from Inkuru ku Rwanda

Go toTop