Umuhanzi NBYIZA usanzwe akora indirimbo z’ubuzima busanzwe n’indirimbo z’urukundo, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘KIMENYETSO’ asaba buri umwe wese kuyumva no kumushyigikira mu rugendo rwe rwa muzika.
NBYIZA ni umwe mu bahanzi-kazi badacika intege ndetse bakoresha imbaraga zose muri muzika yabo kandi bakerekana ko bashoboye bigendanye n’uburyo indirimbo ze yumvikana mu myandikire.

Ubwo yatangazaga ko agiye gushyira hanze indirimbo, yemereye UMUNSI.COM ko ari indirimbo yagombaga kujya hanze mbere ho umunsi umwe ngo isabukuru ye y’amavuko igere, yemeza ko byahuriranye kubera ko ari impano yumvaga yaha abantu muri rusange.
Yagize ati:”Ndimo gutegura indirimbo izajya hanze mbere y’umunsi umwe ngo isabukuru yanjye y’amavuko igere. Ni indirimbo nziza kandi izafasha buri umwe wese by’umwihariko mu basanzwe bakurikira indirimbo zanjye”.

Avuga ko ari indirimbo igaruka kuri Polike yagize ati:”Yitwa Kimenyetso, ni indirimbo nakomoye kuri Politike , ijyanye no gukora cyane , gushyira hamwe mu gushakira igisubizo hamwe ku bintu bitagenda neza mu bworoherane. Naje gusanga gukorera mu mucyo ari cyo Kimenyetso cy’ubutsinzi”.
Nyuma yo gushyira hanze iyo ndirimbo , NBYIZA yifurijwe isabukuru nziza n’abo bakorana by’umwihariko mu kazi ke ka buri munsi.