advertising

Advertising

Inkuru ibabaje ya Ruth Kamande: Nyampinga wa gereza ya Lang’ata wakatiwe igihano cy’urupfu nyuma yo gutera ibyuma umukunzi we

December 27, 2025
1 min read

Ruth Wanjiru Kamande, uzwi nka Miss gereza ya Lang’ata, yavukiye i Nairobi mu 1994, akurira mu gace ka Dandora. Yamenyekanye cyane kubera ubwiza n’ikinyabupfura bye, byagaragariraga benshi akiri muto. N’ubwo amakuru arambuye ku mikurire ye atari menshi, inshuti ze zivuga ko yakuriye mubuzima busanzwe bwo mu mujyi.

‎Amaze kuba mukuru, Ruth Kamande yakoreye i Nairobi akazi ko kogosha (hairdresser) ndetse aba n’umucuruzi muri sosiyete y’itumanaho.

‎Ruth Kamande yari mu rukundo na Farid Mohammed, wari umusesenguzi w’amakuru (data analyst) wize ubumenyi bwa mudasobwa muri Kaminuza ya Nairobi, akaza no kuzamurwa mu ntera agirwa umuyobozi (supervisor).

‎Muri Nzeri 2015, Ruth Kamande yarimutse ajya  kubana n’umukunzi we Farid Mohammed muri Buru Buru, i Nairobi. Umubano wabo wavugwagaho kuba mubi cyane, aho bivugwa ko Kamande yangaga ko Farid amuva iruhande cyangwa akomeza ubuzima bwe ahandi.

Imiryango ya Farid, harimo mushiki we na se wabo, yagerageje kubunga ariko birananirana, bigaragaza ko umubano wabo wari umaze kuzamo umwuka mubi ukabije.

‎Ku itariki ya 20 Nzeri 2015, intonganya hagati ya Ruth Kamande na Farid Mohammed yahindutse urugomo. Abaturanyi babo muri Buru Buru bumvise Farid atabaza avuga ko atewe icyuma. Kubera ko inzu yari ifunze, baboneye mu idirishya Ruth afashe icyuma, Farid aryamye hasi ava amaraso menshi, afite ibikomere 22 by’icyuma. Farid yaje gupfa azize ibyo bikomere, nuko Ruth afatwa n’inzego z’umutekano zimufatira aho byabereye.

‎Mu rubanza rwe, Ruth Kamande yavuze ko yirwanyeho nyuma yo kumenya ko Farid Mohammed yari afite Virusi itera SIDA (HIV) kandi ko yayimwanduje kubushake. Gusa ubushinjacyaha bwatanze ibimenyetso, birimo ubuhamya bw’abantu 15, bigaragaza ko ibyo yavuze atari byo.

Raporo za muganga zagaragaje ko Farid atari afite HIV, ndetse n’ibikomere Ruth yari afite yari yabyiteye ubwe. Urukiko rwanzuye ko Ruth Kamande yahamwa n’icyaha cy’ubwicanyi bwateguwe,  ko yamuteye icyuma amuturutse inyuma mu gihe Farid yarahugiye kuri mudasobwa ye.

‎Mu gihe yari ategereje kuburana ari muri gereza y’abagore ya Lang’ata, Ruth Kamande yatsinze irushanwa rya Miss Lang’ata Prison mu 2016. Iyo tsinzi yabyukije impaka nyinshi, aho bamwe babibonye nk’ikimenyetso cyo kugororwa no guhinduka, abandi bakabyamagana bavuga ko atari byiza kwimika umuntu wahamwe n’icyaha cy’ubwicanyi.

‎Urubanza rwa Ruth Kamande rwahaye imbaraga impaka muri Kenya ku gihano cy’urupfu, nubwo kitagishyirwa mu bikorwa kuva mu 1987, ariko akenshi gihindurwa igifungo cya burundu.

‎Mu Gushyingo 2024, Ruth Kamande yarangije amasomo ya kaminuza mu by’amategeko ari muri gereza nkuru ya Kamiti. Ibirori byo kumuha impamyabumenyi byateguwe n’umuryango utari uwa Leta witwa Justice Defenders, wanizihije n’abandi bagororwa n’abacungagereza barangije amahugurwa agamije gutanga serivisi z’amategeko.

‎Ese wowe umukunzi wawe umenyeko yakwanduje HIV kubushake ni iki wakora?

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Ads

ad

Previous Story

Halima wo muri Mali yanditse amateka yo kwibaruka abana 9

Next Story

Yaguze imodoka y’arenga 129,64,295 Rwf ! Ebo Noa yagiye mu Buyati asengera imperuka Imana iyikuraho

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop