Ikipe ya Al-Merrikh yatsinze Kiyovu Sports itangira neza Shampiyona y’u Rwanda

November 25, 2025
1 min read

Al-Merrikh yo mu Gihugu cya Sudani yatsinze Kiyovu Sports ibitego 2-0, itangira neza Shampiyona y’u Rwanda, mu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 24 Ugushyingo 2025.

Yari inshuro ya mbere ikipe itari iy’u Rwanda ikinnye umukino muri Shampiyona yarwo. Iyi kipe na ngenzi yayo Al-Hilal SC zemerewe gukina mu Rwanda nyuma yo kubisaba kubera ko muri Sudani nta shampiyona ikinwa kuva mu 2023 kubera intambara.

Ni umukino watangiye wegeranye umupira ukinirwa cyane hagati mu kibuga nta kipe irema uburyo bugana ku izamu. Ku munota wa 11, Kiyovu Sports yabonye uburyo bwa mbere ubwo Uwineza Rene yinjiranye umupira agorwa na myugariro Wah Dia, awusubiza inyuma kuri Nizigiyimana Karim ariko awuteye hejuru y’izamu.

Ubwo umukino wari ugeze  ku munota wa 20, Al-Merrikh yatangiye kwinjira mu mukino itangira kwiharira umupira hagati mu kibuga ndetse ibona amahirwe imbere y’izamu ku ishoti rikomeye rya Idris Fatokun ryatewe, umunyezamu James Bievenu arirohora arishyira muri koruneri.

Al-Merrikh yo muri Sudani yakomeje kurusha Kiyovu Sports yagaragaza imbaraga nke. Ku munota wa 40, Daba Sogoba yinjiranye umupira anyuze ku ruhande rw’iburyo ageze mu rubuga rw’amahina azitirwa n’abakinnyi batatu ba Kiyovu Sports bawumuteresha nabi umupira ujya hanze. Igice cya mbere cyarangiye amakipe anganya ubusa ku busa.

Kiyovu Sports yagarukanye imbaraga itangira gusatira izamu rya Al-Merrikh, harimo umupira Amiss Cedric yashatse kuroba umunyezamu Brahima Sanou n’umutwe ariko umunyezamu awukoraho ujya hejuru y’izamu. Al-Merrikh yahise isubiza, Daba Sogoba akomeza kugora ba myugariro ba Kiyovu ku buryo yateye mu izamu, Ishimwe Jean Rene awushyira muri koruneri.

Ku munota wa 67, Al-Merrikh yafunguye amazamu ku gitego cya Daouda Ba watereye ishoti rikomeye inyuma y’urubuga rw’amahina umupira uruhukira mu izamu. Iyi kipe yakomeje kwiharira umupira ndetse ikinira cyane mu kibuga cya Kiyovu Sports.

Ku munota wa 86, Mohammed Teya Abudegen yatsinze igitego cya kabiri ku mupira wari uvuye ku ruhande rw’ibumoso awufunga neza arahindukira awutera mu izamu.Umukino warangiye Al-Merrikh SC itsinze Kiyovu Sports ibitego 2-0 itangira neza Shampiyona y’u Rwanda.

Al-Merrikh izasura Bugesera FC ku wa Kane tariki ya 27 Ugushyingo 2025. Kiyovu Sports yagumye ku mwanya wa munani n’amanota 10 mu mikino icyenda, kandi ku munsi wa 10 wa Shampiyona izakira Gorilla FC ku wa Gatanu.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Ads

Previous Story

Teta Diana yasubije uwamusabye gukora ubukwe

Next Story

U Rwanda rwasezerewe muri CECAFA U 17 rutarenze amatsinda

Latest from Imikino

Go toTop