Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko Dosiye y’abakekwaho gusakaza amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we Uwineza Diane yagejejwe mu Bushinjacyaha.

Ubushinjacyaha bwakiriye Dosiye ya Yampano undi muntu atabwa muri yombi

November 24, 2025
1 min read

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko Dosiye y’abakekwaho gusakaza amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we Uwineza Diane yagejejwe mu Bushinjacyaha.

Ibi bikozwe hagamijwe gukomeza iperereza no gukurikirana neza ababigizemo uruhare bose. Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yatangaje ko dosiye yagejejwe mu Bushinjacyaha ku wa Mbere tariki 17 Ugushyingo 2025, imaze igihe ikorwaho iperereza ryimbitse.

Abashinjwa bafunzwe harimo Kalisa John uzwi nka K John wafunzwe tariki 14 Ugushyingo 2025, hamwe na Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man wafunzwe tariki 11 Ugushyingo 2025.

Nyuma y’abo, ku wa Kabiri tariki 18 Ugushyingo 2025, RIB yataye muri yombi undi muntu wa Gatatu witwa Ishimwe François Savio, ukekwaho kwaka amafaranga abantu kugira ngo abasangize amashusho y’urukozasoni ya Yampano. Dr.Murangira yemeje ko uyu muntu yafashwe arimo gucuruza ayo mashusho, ibintu byemezwa nk’ibyaha bikomeye.

Mu butumwa bwe, Dr. Murangira B. Thierry yasabye abantu kwirinda gusakaza cyangwa guhererekanya amashusho y’urukozasoni kuko bihanwa n’amategeko. Yibukije ko gukoresha ayo mashusho nk’uburyo bwo gushaka amafaranga cyangwa guharabika abandi ari icyaha gihanwa bikomeye, kandi ko uwo bizahamagarwaho wese azahanwa nk’uko amategeko abiteganya.

Itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22 Kanama 2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga rivuga ingingo zirimo iya 34, ivuga ko gushyira ahagaragara amashusho y’imibonano mpuzabitsina hakoreshejwe ikoranabuhanga ari icyaha.

Umuntu ubikora cyangwa abitumaho ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu ndetse n’ihazabu iri hagati ya miliyoni imwe na miliyoni eshatu. Ingingo ya 38 nayo isobanura ko umuntu wohereza cyangwa utangaza ubutumwa bw’urukozasoni akoresheje mudasobwa aba akoze icyaha; iyo abihamijwe, ahanishwa igifungo hagati y’amezi atandatu n’imyaka ibiri, hamwe n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni ebyiri.

Iyo ubutumwa bw’urukozasoni bureba umwana cyangwa butajyanye n’ukuri, ibihano birushaho gukomera bigera ku gifungo cy’imyaka hagati ya itatu n’itanu n’ihazabu iri hagati ya miliyoni imwe na miliyoni eshatu.

Ibi byose bigaragaza uburyo igihugu cyiyemeje kurinda ubuzima bwite bw’abantu no guhangana n’ibyaha bikorerwa kuri murandasi, by’umwihariko ibijyanye no gusakaza amafoto n’amashusho y’urukozasoni.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko Dosiye y’abakekwaho gusakaza amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we Uwineza Diane yagejejwe mu Bushinjacyaha.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Ads

Previous Story

Junior Giti yagaragaje impamvu Chriss Eazy amaze igihe atagaragara mu muziki

Next Story

Teta Diana yasubije uwamusabye gukora ubukwe

Latest from Imyidagaduro

Go toTop