Teta Diana yagaragaje uburemere bw’umwanya afite mu muziki no mu mibanire ye n’abamukunda, nyuma y’uko asubije ariko mu buryo buterurira umuntu wari umuhaye igitekerezo cyo gukora ubukwe.
Ni ubutumwa bwo ku mbuga nkoranyambaga bwatambutse kuri uyu wa Mbere tariki 24 Ugushyingo 2025, aho uwiyita ‘Ndi Umunyarwanda’ yandikiye Teta Diana amubwira ko “yakuze” ndetse amusaba “kurongorwa”. Ati: “Teta umaze gusaza peee nagusabaga ko warongorwa.”
Yabivuze nyuma yo kubona amafoto y’umuhanzikazi agezweho, yafashwe mu gitaramo ‘Kigali Dutarame” cyabereye muri BK Arena ku wa 22 Ugushyingo 2025, aho Teta yaserukanye imbaraga n’ubuhanga bwamuranze mu myaka yose amaze mu muziki.
Teta Diana, wamenyekanye mu bihangano birimo Velo, Agashinge n’izindi ntiyateze amatwi amagambo amusaba gukora ubukwe nk’inshingano. Mu buryo bwe bw’umwimerere, yanditse igisubizo cyahindutse ikiganiro kuri X agira ati: “Iririre wowe n’urubyaro rwawe.”
Aya magambo afatwa nk’isomo ryihariye ku bantu bakunze kugira imvugo zinenga cyangwa zitesha agaciro abakobwa n’abagore bageze aho bifuza mu buzima bwabo, by’umwihariko ku bijyanye no gukora ubukwe cyangwa kubyara. Ubutumwa nk’ubu bwongera kuzamura ikiganiro cyimbitse ku buryo abagore bakunze gushyirwaho igitutu n’imibare ku bijyanye n’ubukwe, imyaka y’amavuko n’ubuzima bwabo bwite.
Hari abahanzikazi bo muri Afurika bagiye bibasirwa n’ibitekerezo nk’ibi, aho abafana n’itangazamakuru bahora bababaza ku bukwe, ku nshingano z’urugo no ku mibereho bwite, kugeza ubwo babivugaho ku mugaragaro kugira ngo barengere umudendezo wabo.

Tiwa Savage ni umwe mu bahanzikazi bakomeye muri Afurika wagize igihe avuga ku gitutu ahura nacyo cyo guhora abazwa iby’ubukwe n’ubuzima bw’urugo. Yigeze kuvuga ko abantu bafata ubuzima bw’abagore nkaho bugomba gupimwa n’uko bashatse cyangwa batashatse, ndetse ko buri muhanzikazi mugore agomba gufatwa nk’umuntu ufite intego z’umwuga, atari nk’ushakirwa umugabo.
Yagaragaje ko abafana n’itangazamakuru bahora bamushinja “gutinda gushakana” nyuma yo gutandukana n’uwari umugabo we. Tiwa yigeze kubwira abanyamakuru ko “ubuzima bw’umuhanzi bwirengagizwa iyo abantu bamwitayeho bashingiye ku gitsina cye aho kureba umuziki we.”
Yemi Alade nawe ni umwe mu bahanzikazi wigeze kurambirwa n’abafana bamubaza impamvu adashaka umugabo. Mu 2023, yabivuze mu kiganiro ati “Kuba umuhanzi ni akazi, kandi si ngombwa ko buri gihe ubazwa impamvu utarashaka. Ubukwe si irushanwa.”
Yavuze ko hari abafana bamufata nk’aho imyaka ye igenda ishira bityo ko akwiye gukora ubukwe “vuba cyane”. Yongeyeho ko hari abagore benshi bakorerwa igitutu bashingiye ku bukwe kurusha ubuzima bwabo bw’umwuga.
Vanessa Mdee, wahoze ari umuhanzi ukomeye muri Afurika y’Uburasirazuba, na we yabivuzeho cyane mbere yo kuva mu muziki. Yigeze kuvuga ko igitutu cyo guhora abazwa ubukwe n’imibereho bwite cyamugizeho ingaruka, kugeza n’aho byageze ku buzima bwo mu mutwe.
Yavuze ko abantu bamusaba gukora ubukwe “nk’inshingano”, bigatuma yibaza niba ari umuhanzi cyangwa ari umuntu bahora bagenzura. Yavuze ko abantu “basigaye bafata ingingo z’ubukwe nk’ibisubizo ku buzima bw’umugore, kandi si ko bimeze.”

Aba bahanzi batatu bahurira ku ngingo imwe: igitutu gituruka ku muryango mugari, abafana n’itangazamakuru kugira ngo bakore ubukwe cyangwa bave mu buzima bwabo bwite bakabibazwa nk’inshingano
