Ikipe ya Arsenal yatsinze Tottenham Hotspur mu mukino wo ku munsi wa 12 wa shampiyona y’u Bwongereza wakinwe kuri iki Cyumweru guhera saa kumi n’ebyiri n’iminota 30 kuri Emirates Stadium.
Arsenal yatangiye umukino yiharira ibijyanye no guhererekanya umupira nk’uko bisanzwe ariko ubwugarizi bwa Tottenham bukaba maso. Hari aho Declan Rice yashoboraga gufungura amazamu ku mupira yari abonye asigaranye n’umunyezamu gusa, atera ishoti birangira Vicario atabaye.
Arsenal yakomeje kubona uburyo imbere ntibubyaze umusaruro ariko bigeze ku munota wa 36 Leandro Trossard afungura amazamu ku mupira yahawe na Mikel Merino. Bidatinze ku munota wa 41 iyi kipe itozwa na Mikel Arteta yabonye igitego cya kabiri gitsinzwe na Eberechi Eze ahawe umupira na Declan Rice.
Tottenham Hotspur yakomeje kogerwaho uburimiro ubundi igice cya kabiri kigitangira ku munota wa 46 Eberechi Eze ayitsinda icya 3 ahawe umupira na Jurrien Timber.
Tottenham itari yabonye amahirwe menshi imbere y’izamu, ku munota wa 55 Martin Zubimendi yambuwe umupira na Joao Palhinha mu kibuga hagati ahita awuha Richarlison arekura ishoti riruhukira mu nshundura nyuma y’uko David Raya yari yasohotse cyane.
Ku munota wa 76 Arsenal yatsinze igitego cya Kane gitsinzwe na Eberechi Eze ahawe umupira na Leandro Trossard gihita kiba icya gatatu cye muri uyu mukino. Uyu mukino warangiye Arsenal itsinze ibitego 4-1. Nyuma yo gutsinda uyu mukino ibitego 4-1 Arsenal yakomeje kuba ku mwanya wa mbere n’amanota 29 aho ikurikiwe na Chelsea irusha amanota 6 mu gihe Tottenham Hotspur yo yagiye ku mwanya wa 9 n’amanota 18.
Indi mikino ikomeye yabaye ku munsi wa 12 wa shampiyona y’u Bwongereza, ku wa Gatandatu Liverpool yatsinzwe na Nottingham Forest ibitego 3-0 bituma ijya ku mwanya wa 11, Chelsea itsinda Burnley ibitego 2-0 biyicaza ku mwanya wa kabiri, Manchester City itsindwa na Newcastle ibitego 2-1. Kuri uyu wa Mbere, hategerejwe undi mukino ukomeye aho Manchester United yakira Everton saa yine zuzuye z’ijoro.




