U Rwanda na Banki y’Isi mu bufatanye mu rwego rw’ubuzima

November 21, 2025
1 min read

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Nshingwabikorwa muri Banki y’Isi, Dr. Zarau Kibwe, ku bufatanye bw’iyi Banki n’urwego rw’ubuzima mu Rwanda.

Abayobozi bombi banaganiriye ku bijyanye n’uburyo hakwagurwa ubufatanye mu bijyanye n’inganda zikora imiti, guteza imbere abakozi bo mu rwego rw’ubuzima n’ibindi.

Banki y’Isi yateye urwego rw’ubuzima inkunga ya miliyoni 360 z’Amadolari, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 510. Muri ayo mafaranga harimo ayo gushyigikira Abajyanama b’ubuzima barenga 26 000 n’abakorera mu mavuriro arenga 220 kugira ngo boroherwe no guha serivisi abaturage miliyoni 5,2 barimo abagore miliyoni 1,3 n’abana 700.000 bari munsi y’imyaka itanu.

Arimo ayo kwifashisha mu kugabanya igwingira mu bana bafite imyaka iri munsi y’itanu bo mu turere 13, kugeza serivisi yo kurwanya indwara zitandura mu mavuriro y’ibanze no kongerera imbaraga urwego rw’ubuvuzi.

Banki y’Isi isanzwe itera inkunga u Rwanda mu nzego zitandukanye, zirimo iy’Uburezi, guhanga imirimo, mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukuboza rwahawe iyo nkunga ya miliyari 204 Frw binyuze muri gahunda igamije gukumira ibyago bikomoka ku biza, hubakwa uburyo bukomeye bwo kwitegura no kwitabara mu gihe cy’ibiza, bityo bikarinda ubuzima n’imibereho y’abaturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Ads

Previous Story

Abagore bagera kuri 830,000,000 bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’abo bashakanye

Next Story

Madamu Jeannette Kagame yakurikiye umukino wiswe Urubohero

Latest from Inkuru ku Rwanda

Go toTop