Tiwa Savage na Yemi Alade biyunze nyuma y’imyaka irindwi barebana ay’ingwe

November 21, 2025
1 min read

Abahanzi b’ibyamamare muri Nigeria, Yemi Alade na Tiwa Savage, biyunze banahuza urugwiro nyuma y’imyaka irindwi barebana ay’ingwe, ibihe byaranzwe no guterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga.

Intandaro y’ibi byose yatangiriye ku mbuga nkoranyambaga mu 2018, ubwo Yemi Alade yakoresheje amagambo akakaye anenga bamwe mu bahanzikazi bashyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto agaragaza amabuno yabo bagamije gukurura abakunzi b’abandi.

Ubutumwa bwa Yemi bwaje nyuma y’amasaha make Tiwa Savage ashyize hanze amafoto agaragaza imiterere ye.Mu kumusubiza, Tiwa yamuburiye amubwira ko adakwiye gutangiza intambara atazashobora kurangiza, ati:

“Ntutangize intambara utazashobora kurangiza.” Ku bw’amahirwe, nyuma y’izo mvururu zose, aba bombi bongeye guhurira i Lagos mu kiganiro cyiswe ‘The Price of Being Her’ cyabaye ku mugoroba w’itariki 20 Ugushyingo 2025 cyateguwe na kompanyi Entertainment Week Africa.

Muri icyo kiganiro Yemi Alade yitegereje Tiwa Savage mu maso amubwira amagambo akomeye yamushimishije akamutera amarangamutima. Yagize ati: “Ndifuza ko umenya ko hari igihe nk’umugore uba ugomba kuba uwo uri we, ugakora ibyo wifuza, kuko uba uhagarariye abagore benshi. Komeza ube wowe kuko muri wowe harimo imbaraga nyinshi.”

Tiwa Savage, yakiriye neza ayo magambo yabwiwe na mugenzi we bari bamaze imyaka irindwi badacana uwaka aganzwa n’amarangamutima amarira y’ibyishimo ashoka ku matama nyuma bahita baririmbana nk’ikimenyetso cyo kwiyunga.

Ibi bibaye mu gihe Tiwa Savage agaragaje ko abahanzikazi bo muri Nigeria bahura n’imbogamizi yo guhura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Yemi Alade wiyunze na Tiwa Savage aheruka mu Rwanda muri Nzeri 2025 agaragaza ko yishimiye cyane uko yakiriwe n’Ingagi zo mu birunga kandi yanyuzwe n’urugwiro yakiranywe.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Ads

Previous Story

Paul Kagame yagabiye inyambo Emir wa Qatar

Next Story

Elon Musk yakoze mu ntoki Donald Trump nyuma y’amakimbirane

Latest from Imyidagaduro

Go toTop