Madamu Jeannette Kagame yakurikiye umukino wiswe ‘Urubohero, quand l’Histoire s’écrit au féminin’, ugamije guha icyubahiro abagore bagize uruhare mu kubaka u Rwanda na Afurika.
Uwo mukino wakurikiranywe n’izindi nzego zitandukanyemu Buyobozi harimo n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 20 Ugushyingo 2025.
Mu butumwa bwe, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko uyu mukino ugamije guha icyubahiro abagore bagize uruhare rukomeye mu kubaka u Rwanda no guha Afurika icyerekezo. Umukino wamurikiwe muri Camp Kigali, mu gihe i Kigali kuva ku wa 19-20 Ugushyingo 2025, hamaze iminsi ibiri habera Inama ya 46 y’Abaminisitiri bo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, OIF.

Mu myaka yo hambere iyo umukobwa yageraga mu gihe cy’ubwangavu afite mu myaka 14, byari bizwi neza ko icyo gihe agomba kujya mu rubohero, guhabwa amasomo atandukanye azamufasha mu buzima bwo mu rugo.
Aha ni ahantu abakobwa b’abangavu bahuriraga n’abagore bakuze bagakora imirimo itandukanye y’ububoshyi ariko by’umwihariko akaba umwanya mwiza w’impanuro zijyanye no kubaka urugo. Mu rubohero babwirwaga uburyo bwo kubaka rugakomera, uko umugore akwiye kwitwara n’ibindi.



