Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko rizagira uruhare mu gusenya imitwe yitwaje intwaro

November 21, 2025
1 min read

Ihuriro rya AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko rizagira uruhare mu bikorwa byo gusenya imitwe yitwaje intwaro ikorera muri iki gihugu.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2025, Umunyamabanga Uhoraho wa AFC/M23, Benjamin Mbonimpa, yasobanuye ko ibyo biri mu mahame shingiro iri huriro ryemeranyijeho na Leta ya RDC mu minsi itanu ishize.Mbonimpa yagize ati:

“Tuzagira uruhare mu gusenya imitwe yitwaje intwaro ikorera muri RDC. Ntabwo turi mu bazarambika intwaro ahubwo tuzajya mu gisirikare cy’igihugu kizubakwa kubera ko igisirikare cyacu gifite imyitwarire myiza kandi ni ikinyamwuga.”

Amahame shingiro yasinyiwe i Doha muri Qatar agaragaza ko AFC/M23 na Leta ya RDC bizanifatanya mu gusenya imitwe yitwaje intwaro y’abanyamahanga ikorera muri iki gihugu.

Mu gihe biteganyijwe ko inzego na serivisi bya Leta bizasubizwa ku butaka bw’igihugu, Mbonimpa yasobanuye ko ibyo bizaba muri RDC hose kubera ko byagaragaye ko Leta idafite ubushobozi bwo kuyobora neza. Ati: “Usomye neza amahame shingiro, avuga ko ubu buyobozi bwa Leta butazaza hano gusa, ni Congo yose. Congo yose ntiyoborwa neza. Bizadusaba ko duhindura ubuyobozi mu gihugu cyose.”

AFC/M23 yasobanuye ko amahame shingiro ari intangiriro y’urugendo ruzagenda rusobanuka buri uko hazajya habaho ibiganiro biyashingiyeho byitezwe ko bizatangira mu cyumweru gitaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Ads

Previous Story

Prince waburaniye muri Amerika yasomewe

Next Story

Gabrielle Henry uhagarariye Jamaica muri Miss Universe yaguye ku rubyiniro

Latest from Hanze

Umunya-Nigeria Baba Gebu yapfuye

Umukinnyi wa filimi wakunzwe muri filime za Nigeria, Oyewole Olowomojuore, uzwi cyane nka Baba Gebu, yapfuye ku myaka 82 azize indwara. Inkuru y’urupfu rw’uyu
Go toTop