Umukobwa witwa Dr. Gabrielle Henry, uhagarariye Jamaica mu irushanwa rya Miss Universe riri kubera muri Thaïlande, yavugishije benshi nyuma yo kugwa ku rubyiniro mu gihe cyo kwerekana amakanzu maremare.
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje Henry yerekeza imbere y’abafana yambaye ikanzu ya ‘orange’ agaragaragaza ubwiza n’ubuhanga mu gutambuka, aza kunyerera agatsikira ku mpera y’urubyiniro rwarimo urumuri ruke, akitura hasi.
Abari mu myanya y’imbere bahise bahaguruka bagana aho yagwiriye kugira ngo barebe uko ameze. Andi mashusho yakurikiyeho yagaragaje uyu mukobwa ari kwitabwaho n’abaganga, nyuma akajyanwa mu bitaro. Umuryango wa Miss Universe Jamaica, wagaragaje ko Henry yajyanwe mu Bitaro bya Paolo Rangsit muri Thaïlande.
Bagize bati: “Abaganga bamuri hafi bemeje ko nta bikomere bikomeye cyangwa byashyira ubuzima mu kaga afite, ariko aracyakorerwa ibindi bizamini kugira ngo barebe uko ahagaze neza mu buryo bwuzuye.” Basabye abantu gukomeza kumusengera no kumwoherereza ubutumwa bumwifuriza gukira vuba.
Raul Rocha, nyiri irushanwa rya Miss Universe, nawe yatanze ubutumwa bwo guhumuriza abafana, avuga ko Henry “ari mu maboko meza kandi ku bw’amahirwe nta n’igufa na rimwe ryavunitse.” Yongeyeho ko bazakomeza kuba hafi y’umuryango we kugeza akize neza.
Ku wa 19 Ugushyingo 2025, abakobwa bahatanye mu cyiciro cy’imyambaro yo kogana (swimsuit), iy’umuco w’ibihugu byabo (national costume) ndetse n’amakanzu ya nimugoroba (evening gown) bahatanira kubona itike izabageza mu cyiciro cya nyuma.

Dr. Gabrielle Henry ubusanzwe ni umuganga w’amaso (ophthalmologist) ndetse ni n’umuyobozi wa See Me Foundation, umuryango uharanira uburenganzira n’ubuvugizi ku bafite ubumuga bwo kutabona muri Jamaica.
Mbere y’uko agira iri sanganya, yari yashyize hanze amashusho yerekana uko yiteguraga kujya ku rubyiniro. Yari ategereje guhatana mu birori bya nyuma by’iri rushanwa kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Ugushyingo 2025, n’ubundi ryari rimaze iminsi rijemo ibibazo.
Mu byatunguranye muri Miss Universe, Omar Harfouch aherutse gusezera mu kanama nkemurampaka ka Miss Universe mbere y’uko irushanwa ritangira, avuga ko hari akanama katateguwe mu mucyo gafite ubushuti bwihariye n’abahatana, kandi kakaba kari kamaze guhitamo abazazamuka mu cyiciro gikurikira mu bakobwa 136 bari mu irushanwa.

Undi muyobozi muri Miss Universe, Nawat Itsaragrisil, na we yirukanywe nyuma yo gushyamirana bikomeye na Miss Mexico, Fátima Bosch, bigakurura umwuka mubi watumye bamwe mu bakobwa bahatana basaga icumi basohoka mu gikorwa cyababaga bashaka kugaragaza ko bamushyigikiye. Iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya 74, u Rwanda ruhagarariwe na Solange Tuyishime Keita.
