Nyuma y’Igihe badacana uwaka, Elon Musk Umuyobozi w’ibigo bikomeye ku Isi birimo Spcace X n’ibindi , yashimiye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump agaragaza ko hari byinshi amaze gukorera Amerika n’Isi muri rusange.
Ni mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X aho yagize ati:”Ndashaka gushimira Perezida Trump ku byo amaze gukorera Amerika n’Isi muri rusange”.
Umubano wari usa n’utameze neza hagati ya Elon Musk na Trump wa Amerika wongeye kwibazwaho nyuma y’aho bahuriye ku mezi mu gikorwa cy’abaherwe batandukanye bakorana na Perezida Donald Trump
Akaba ari igikorwa cyitabiriwe n’igikomangoma cya Arabia Saoudite Mohammad bin Salman.
Ibyo gusubukura umubano kw’abo bombi kandi byongeye gushimangirwa n’ijambo Donald Trump yavuze aho yagaragaje ko Elon Musk ari umunyahirwe ukomeye kubera ko bicaranye muri uwo musangiro wahuje abaherwe batandukanye.
Donald Trump yabwiye Elon Musk ati:”Uri umunyahirwe kuko turi kumwe hano”.
Amagambo ya Elon Musk yakurikijwe amafoto amwerekana ahagaze iruhande rw’igikomangoma cya Arabie Saoudite Mohammed bin Salman, Umuyobozi wa NVIDIA Jensen Huang na Trump bari mu nama y’ishoramari ya Amerika na Arabia Saoudite yabereye i Washington, DC ahabereye.
Uwo musangiro warimo na Cristiano Ronaldo usanzwe akina muri Saudi Arabia.
