Dr Hilary Okello , Umunyarwenya ukomeye muri Uganda no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, yatangaje ko agiye gukora ingendo zizenguruka ibihugu bitandukanye byo mu karere, aho azakorera ibitaramo mu mijyi irimo n’Umujyi wa Kigali.
Okello witegura gususurutsa abakunzi be bo mu Rwanda, yabinyujije ku mbuga nkoranyambaga atangaza ko abakunda urwenya rwe bakwitegura gusoza umwaka mu byishimo no mu bitwenge.
Abinyujije mu butumwa bwe yagize ati: “Bakunzi b’urwenya mutuye muri Gaborone, Botswana mwitegure nzaza Kuwa 20 Ugushyingo tuzaseke dukeshe umwaka wacu. Banya Kigali mwebwe, murabizi ko aho ari mu rugo ha kabiri, muzaze dusezere Ukwezi k’Ugushyingo mu bitwenge byinshi muri Camp Kigali.”
Uyu munyarwenya kandi yatangaje ko azakomereza ibitaramo muri Sudan y’Epfo na Zimbabwe mu Ukuboza 2025. Ategerejwe muri Sudan y’Epfo ku wa 06 Ukuboza 2025, mu gihe muri Zimbabwe azahatamira ku wa 20 Ukuboza 2025.
Dr Okello avuga ko ibi bitaramo ari amahirwe akomeye kuri we kuko bimufasha kwegera abakunzi be no gusoza umwaka agejeje urwenya rwe ku bafana batandukanye. Yemeza ko abahanzi batezwa imbere n’ababareba bityo akaba yishimira kurangiza umwaka ahuye n’abakunzi be hirya no hino.

Dr Hilary Okello aheruka mu Rwanda ku wa 06 Gashyantare 2025 mu gitaramo cya Gen-Z Comedy, akaba ari we munyarwenya w’umunyamahanga umaze gutumirwa kenshi muri ibi bitaramo.
