Ufitinema Clotilde wakiniye Amavubi y’Abagore yishwe na Kanseri

November 20, 2025
1 min read

Ufitinema Clotilde, wakiniye amakipe menshi y’abagore muri Shampiyona ndetse n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, yapfuye nyuma y’igihe kinini yari amaze arwaye kanseri.

Inkuru y’urupfu rwe yatangajwe ku wa Kane tariki ya 20 Ugushyingo 2025, aho yapfiriye mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) yari amazemo iminsi arwariye.Mu 2021 ni bwo uburwayi bwe bwatangiye kugaragara, ariko bukaza gukomera bitewe n’uko igihe cyo kubyara cyageze ntiyitabwaho uko bikwiye mu bitaro bitandukanye yagiye anyuramo.

Mu ntangiriro za 2022, yabyaye abazwe ariko agira ikibazo gikomeye cyaturutse ku kudohoka kw’aho yari yadodewe, bituma uburwayi bwe burushaho gukomera.

Mu 2024 yongeye kuremba, atangira kugira isereri yikubita kenshi. Yagiye kwa muganga asanganwa amaraso make, agenda yivuza mu bitaro bitandukanye ariko nta mpinduka igaragara. Nyuma y’ibyo, yasabye Minisiteri ya Siporo kumufasha kwivuriza mu Buhinde, ubusabe bwe buremerwa maze ajya kuvurirwa hanze.

Yagarutse mu Rwanda muri Mata 2025 ameze neza ugereranyije, ariko ubuzima bwe bukomeza kugenda burushaho kuba bubi nyuma yaho.Ufitinema Clotilde yari umwe mu bakinnyi b’abagore b’inararibonye mu mupira w’amaguru mu Rwanda. Yatangiye gukina akiri mu mashuri abanza, akomeza muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere yakiniraga ES Mutunda WFC kuva mu 2013 kugeza mu 2018.

Mu 2019 yerekeje muri Bugesera WFC, ariko nyuma agaruka muri ES Mutunda yakiniye igihe kirekire kugeza arwaye.Mu 2018, yahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya CECAFA Women Championship, ndetse yakinnye na Kagame Cup ku rwego rw’Imirenge, ahagararira imirenge ya Shyogwe, Mamba, Rusatira na Nyarubaka.

Ufitinema Clotilde asize amateka akomeye mu mupira w’abagore mu Rwanda, ndetse yibukirwa ku bushake, ubwitange n’urukundo yakundaga umukino w’amaguru n’igihugu cye.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Ads

Previous Story

Perezida Kagame yakiriye Emir wa Qatar watangiye uruzinduko mu Rwanda

Next Story

Samia Suluhu Hassan wa Tanzania yemeje ko abigaragambyaga bishyuwe ngo basenye igihugu

Latest from Imikino

Go toTop