Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, watangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda.
Uru ruzinduko rwatangiye ku wa Kane tariki ya 20 Ugushyingo 2021, ubwo Perezida Kagame yakiraga uyu Muyobozi w’Ikirenga wa Qatar ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, mbere yo kwerekeza i Kibugabuga mu Karere ka Bugesera, ahari urwuri rwe, ari na ho ibiganiro hagati y’aba bayobozi bibera.
Ni uruzinduko rugamije gutsura umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, cyane cyane mu bikorwa by’ubukungu no mu mubano mpuzamahanga. Ubufatanye bw’u Rwanda na Qatar bushingiye ku bwubahane n’amahoro, kandi bugamije iterambere rirambye ribereye abaturage b’ibihugu byombi.
Ibi bishimangirwa n’imigenderanire myiza y’abakuru b’ibihugu byombi, ndetse n’imishinga y’ishoramari ikomeje kubyutsa ubukungu bw’ibi bihugu.Mu 2019, ubwo Emir wa Qatar aheruka mu Rwanda, hasinywe amasezerano atandukanye mu nzego zirimo umuco, siporo n’ubukerarugendo.

Ibihugu byombi kandi bifitanye ubufatanye mu ngendo zo mu kirere, aho Qatar yagize uruhare rukomeye mu mushinga wo kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali giherereye i Bugesera. Uyu mushinga uteganyijwe gutwara miliyari 2 z’amadolari ya Amerika, zingana na tiriyari zisaga 2.8 z’amafaranga y’u Rwanda. Iki kibuga kizaba icya kabiri mu bibuga mpuzamahanga bigezweho muri Afurika y’Iburasirazuba nyuma cy’icya Ethiopia.
Qatar Airways ifite imigabane ya 60% muri RwandAir, bityo ikaba umufatanyabikorwa ukomeye mu iyubakwa ry’iki kibuga cy’indege giteganyijwe kwakira abagenzi basaga miliyoni 14 buri mwaka, bazajya banyura mu Rwanda cyangwa bava mu gihugu bajya ahandi ku Isi.
Mu rwego rw’umutekano, u Rwanda na Qatar bifatanya mu mahugurwa y’ingabo, guhangana n’ibitero by’ikoranabuhanga no gushyigikira amahoro mu gihugu ndetse no mu karere. Qatar ikomeje kuba umufatanyabikorwa w’ingenzi mu bikorwa bigamije kuzahura umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kimwe no mu bindi bikorwa byo kugarura ituze mu Karere.



