Miss Jolly yasabye igitsina gore guhumuriza bagenzi babo ntibabashungere

November 20, 2025
1 min read

Miss Mutesi Jolly ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2016, yasabye abakobwa n’abagore kuba inkomezi ku bandi mu gihe bahuye n’ibibazo aho kubashungera cyangwa kubakomeretsa mu magambo.

Uyu mukobwa ukunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga yabigarutseho ku wa Kane tariki 20 Ugushyingo 2025, abinyujije mu butumwa yatanze kuri Instagram buboneka mu masaha 24.

Yifashishije imvugo ikoreshwa kenshi n’abanditsi, yagize ati: “Ba umugore utunganya ikamba rya mugenzi we utabwiye Isi yose ko ryari ryahengamye.”

Ibi yabivuze mu gihe hashize iminsi hadutse umuco wo kunenga ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga, hibazwa inkomoko y’imitungo yabo irimo imodoka zitangaje n’inzu za miliyari. Ababimubajije, yabasubije mu magambo make ati: “Aho amafaranga ava ntabwo habareba.”

Si ubwa mbere Miss Mutesi agaragaza ubushake bwo gushyigikira uburenganzira bw’abagore n’abakobwa. Mu 2023, yanditse ku rubuga rwa X asaba abakobwa kudatinya amagambo abasebya cyangwa ibikangisho babahozaho kubera guharanira uburenganzira bwabo no gutangaza ihohoterwa baba barakorewe.

Ubu butumwa bwe bwakomeje kuba isoko y’ihumure no gukangurira benshi kudacika intege.

Mu minsi ishize kandi, Miss Mutesi Jolly yaguze imodoka ya Mercedes-Benz G-Class, izwi nka G-Wagon 63 yo mu 2025, imodoka urebeye ku mbuga zitandukanye igura miliyoni zirenga 359 Frw. Ibi nabyo byongeye kuvugisha benshi, gusa we yibukije abantu ko ubuzima bw’umuntu n’inzuzi akoramo bitareba undi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Ads

Previous Story

Insengero 68 ziracyigwaho muri 84 zasabye gufungurirwa

Next Story

Umunyarwenya Okello agiye gutaramira i Kigali

Latest from Imyidagaduro

Go toTop