Bill Ruzima yajyanwe mu kigo ngororamuco i Huye

November 19, 2025
2 mins read

Umuhanzi Bill Ruzima wamenyekanye mu ndirimbo zirimo Imana y’Abakundana, yajyanwe kwivuriza mu kigo ngororamuco cya Huye (Huye Isange Rehabilitation Center) giherereye mu Majyepfo y’u Rwanda, nyuma yo gutabwa muri yombi afatanwe urumogi rwari mu gikapu cye.

Uyu musore yafunzwe kuva ku wa 15 Ugushyingo 2025 akurikiranyweho icyaha cyo gutunda no gukoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi. Yajyanywe i Huye nyuma y’iminsi yari amaze afungiye kuri sitasiyo ya RIB Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.

Amakuru yizewe Inyarwanda dukesha iyo nkuru yabonye yemeza ko mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 19 Ugushyingo 2025 ari bwo Bill Ruzima yajyanwe mu kigo ngororamuco i Huye. Ku wa 15 Ugushyingo 2025, uyu muhanzi yagiye muri restaurant i Kimihurura aho yari afitiye ibyo akeneye. Yari kumwe n’abantu batandukanye kandi yari yitwaje igikapu kirimo ibintu binyuranye. Nyuma yo kuva muri restaurant mu masaha akuze, yerekeje mu kabyiniro kegeranye. Agezeyo nibwo yibutse ko yasize igikapu muri restaurant, ahamagara inshuti ye yari yasigaye yo ngo imuzanire.

Wa musore ubwo yazanaga igikapu ku nyubako irimo akabyiniro, yanyuze mu byuma bisaka nk’uko bisanzwe. Abashinzwe umutekano basatse igikapu basangamo urumogi mu gapfunyika. Yahise afatwa ariko ntiyatindiganya asobanura ko igikapu atari icye, ko ahubwo agishyiriye Bill Ruzima wari mu kabyiniro.

Abashinzwe umutekano bahise basaba ko abereka uwo Bill Ruzima ari we. Bagezeyo amapingu bayambitse uyu muhanzi, wa musore wari ubizanye ahita arekurwa. Akigezwa imbere y’ubugenzacyaha, Bill Ruzima yemeye ko yatangiye gukoresha urumogi n’ibindi biyobyabwenge kuva mu 2022.

Huye Isange Rehabilitation Center ni ivuriro rigenzurwa na Leta binyuze muri Polisi y’u Rwanda, rifasha abafite ibibazo byo gusabikwa n’ibiyobyabwenge n’indwara zo mu mutwe. Umurwayi cyangwa umuryango we ni bo basaba ko ajyanwa kuvurirwayo aho guhabwa igihano cyo gufungwa. Aho haherutse kwivuriza abandi b’ingeri zitandukanye barimo Fireman, Emeline Nyambo, Xinda na Afrique, bamwe mu myidagaduro. Abenshi mu bahivuriza bavuga ko bibafasha kongera kwisubiraho no kureka ibiyobyabwenge.

Umuhanzi uherutse kuhivuriza yabwiye InyaRwanda ko buri kwezi yishyuraga hagati ya 600,000 Frw na 900,000 Frw bitewe n’igihe n’icyiciro arimo. Undi mutangabuhamya avuga ko kugira ngo umuntu akirwe agomba kubanza kwishyura 200,000 Frw, hanyuma hakiyongeraho ikindi cyose kijyanye no kwitabwaho.

Iyo ufite Mutuelle de Santé wishyura 400,000 Frw ukagaragaza transfer yo kwa muganga; abafite RAM cyangwa MMI na bo bishyura 400,000 Frw ariko batagaragaza transfer. Udafite ubwishingizi yishyura 600,000 Frw. Bose iyo basoje kwivuza bahabwa facture y’imiti yakoreshejwe bakayishyura.

Dr Patrick Rwagatare, Umuyobozi Mukuru w’iki kigo, asobanura ko abivuza bacumbikirwa mu byumba bibiri: icyumba gisangirwa gikoresha 8,200 Frw ku munsi (246,000 Frw ku kwezi) n’icyumba cyihariye gitanga serivisi ku 15,200 Frw ku munsi (456,000 Frw ku kwezi). Aya mafaranga abarimo icumbi, ifunguro n’ubuvuzi.

Iyo umurwayi arwaye cyane aracumbikirwa kugeza akize, nyuma agasabwa gusubira kenshi kwisuzumisha.Iki kigo gitanga serivisi zirimo kuvura ibiyobyabwenge, indwara zo mu mutwe, ubujyanama ku murwayi n’umuryango, gutegura abarwayi gusubira mu buzima busanzwe no kwakira ubwishingizi butandukanye.

Mu bukangurambaga bwo mu 2022, Dr Rwagatare yavuze ko kuvura bikorwa hashingiwe ku rugero rw’ibiyobyabwenge biri mu mubiri w’umurwayi, kandi hakoreshejwe abaganga b’inzobere.Polisi y’u Rwanda igaragaza imibare y’abafatiwe mu byaha by’ibiyobyabwenge: hagati ya Mutarama na 15 Kamena 2025 habaruwe ibirego 2073 byafatiwemo abantu 683, barimo abakora ubucuruzi bwabyo, ababyikoresha n’urubyiruko rugaragaza ko rukeneye kunganirwa no kugororwa.

Kuva mu 2015 kugeza 2024, abagera kuri 2,278 bamaze kunyura muri Huye Isange Rehabilitation Center. Impuzandengo y’igihe bamara mu kigo iri hagati y’ukwezi kumwe n’amezi atatu, nubwo hari abagaruka bitewe n’uko basubiye mu ngeso.

Ubushakashatsi bwerekana ko abakirwayo barimo abakoresha urumogi ku kigero cya 38%, abakoresha mugo 34%, inzoga 31%, imiti isanzwe bayitindaho 0.07%, Cocaine 0.02% n’abafite ubusabane bushingiye ku myitwarire nka betting 0.02%. Iki kigo kandi kimaze kugirirwa icyizere ku rwego mpuzamahanga ku buryo n’abaturutse mu bihugu nka Congo, Uganda, Cameroun, Côte d’Ivoire na Guinea Conakry bajya kuhivuriza.

Huye Isange itandukanye n’Ikigo cya Iwawa kuko cyo cyo kigamije kugorora abasore mu rwego rwo kubasubiza mu buzima busanzwe nyuma yo kwangirika mu mico no mu ngeso mbi. Ku ruhande rwayo, Huye Isange yo yubakiye ku buvuzi bw’indwara zituruka ku biyobyabwenge no gufasha kurwanya ubusabane bugaragazwa n’imyitwarire iganisha ku kwiyangiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Ads

Previous Story

Cloudfare yahagaritse zimwe mu mbuga nkoranyambaga zirimo na X

Next Story

Dushimimana Lambert yashyikirije Perezida wa Lithuania impapuro zo guhagararira u Rwanda

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop