advertising

Advertising

U BUHINDE: Abakozi b’abagore bagiye mu mihango bashyiriweho ikiruhuko

November 14, 2025
1 min read

Leta ya Karnataka iri mu Majyepfo y’u Burengerezuba bw’u Buhinde yashyizeho itegeko rishya ryemerera abagore bari hagati y’imyaka 18-52 bakora mu nzego za Leta n’izabikorera, rivuga ko bemerewe ikiruhuko cy’umunsi umwe buri kwezi kubera imihango.

Icyo kiruhuko cyo kujya mu mihango kizajya gitangwa bidasabye uruhushya rwa muganga cyangwa indi nyandiko ye igaragaza ko uwo mugore cyangwa umukobwa yayigiyemo.

Icyakora iryo tegeko rirareba abagore babarirwa mu 350 000 na 400 000 kuko ari bo bakora mu kazi kanditse ugereranyije n’abagore miliyoni 6 bakora mu mirimo itanditse barimo; abakora nyakabyizi, abakozi bo mu rugo n’abandi bakora imirimo iciriritse.

Ikiruhuko gihabwa abagore bari mu mihango si gishya kuko hari ibihugu bisanzwe bigitanga nk’u Buyapani, Koreya y’Epfo, Indonesia, Esipanye no mu zindi ntara z’u Buhinde nka Bihar na Odisha aho baha abakozi ba Leta iminsi ibiri y’ikiruhuko mu kwezi.

Gutanga icyo kiruhuko ntibyakiriwe neza na bamwe kuko bavuze ko ari ugutonesha abagore kandi bishobora kugira ingaruka ku buringanire, mu gihe abandi bavuze ko bikwiye kuko mu gihe cy’imihango abagore bakora kandi bari kuribwa bigatuma akazi gapfa.

Ibihe by’imihango ni bimwe mu bikomerera abagore kuko hari bamwe baribwa mu nda bikabije, umugongo, abandi bakagira iseseme n’isereri cyangwa ibindi bimenyetso bigaragaza ko ubuzima butameze neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Ads

ad

Previous Story

NYAMASHEKE: Yafatanywe moto ya Gitifu w’Akagari yamwibye agiye kugenzura irondo

Next Story

Umunya-Nigeria Baba Gebu yapfuye

Latest from Hanze

Go toTop