Inzego zitandukanye mu Karere ka Rubavu ziremeza ko hadutse icyorezo cya grippe kimaze guhitana abana batatu, ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi mu nama bwakoranye n’abaturage bwasabye ko ibigo by’amashuri bitegeka ko abana bambara udupfukamunwa.
Umwe mu bari mu nama yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko ubuyobozi bwabahaye amakuru ko hari icyorezo cyaje mu bana gifata mu buryo bwa grippe (ibicurane), aho uwanduye yitsamura, akazana utumyira, akagira umuriro, kandi agacika intege.
Francine Uwineza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, yatangaje ko iyi ndwara ihari kandi ko batangiye gufata ingamba z’ubwirinzi. Yavuze ko ari indwara ifata abantu benshi kandi yandura cyane. Ingamba bafashe zirimo ubukangurambaga kugira ngo abaturage bayimenye, bamenye abana bose bagaragaza ibyo bimenyetso bakabohereza kwa muganga, cyane ko abana bari ku ishuri. Umwana agomba kuguma mu rugo kugeza akize kugira ngo asubire ku ishuri.
Mu gihe hirya no hino hari ahagenewe gukaraba hahurira abantu benshi ariko hakaba hari henshi hatagikora, ubuyobozi bwasabye ko ubukarabiro bwashyizweho mu gihe cya COVID-19 busubira gukora. Ubuyobozi kandi buri gukorana n’Abajyanama b’Ubuzima kugira ngo batange imiti ku bana baba bafite ibimenyetso.
Assistant Commissioner of Police Dr. Tuganeyezu Corneille uyobora Ibitaro Bikuru bya Gisenyi yahumurije abaturage ko iyi ndwara izwi n’impamvu yayo. Yavuze ko atari indwara idasanzwe ahubwo ari grippe (ibicurane) ariko igeraho igatera umubiri uburemere bukabije. Yavuze ko iyi ndwara ije mu gihe ubusanzwe hiyongera indwara zo mu buhumekero harimo grippe ndetse rimwe na rimwe n’umusonga. Icyaje gitandukanye ngo ni ubukana bwinshi iyi ndwara izanye.
Dr. Tuganeyezu Corneille yavuze ko ibitera ibi bicurane bamaze kubimenya kuko hafashwe ibizamini birapimwa, basanga ari ibicurane bizanana na bagiteri (grippe et les surinfections bactériennes).
Ingamba zafashwe zirimo gushakisha abantu barwaye batarajya kwa muganga, abaturage banduye bakabwirwa kwihutira kwivuza. Indi ngamba ni ukujya mu mashuri kureba niba nta bana banduye bahari kugira ngo boherezwe kwa muganga. Hari kandi no kuvura abagaragaweho ubwo burwayi, kongera ubwirinzi nko gukaraba intoki, gukorora bakingiye abandi, no kwirinda gukororera mu bantu.
Ubuyobozi bukangurira abaturage kujyana abana kwa muganga hakiri kare kugira ngo batanegekara, kimwe n’abantu bakuru bafashwe bagomba kwihutira kwivuza. Dr. Tuganeyezu Corneille yavuze ko abahura n’ingaruka nyinshi cyane ari abana bari munsi y’imyaka itanu kubera ko umubiri wabo uba utarashobora kwirwanaho bihagije. Abandi bishobora kugira ingaruka kuri bo ni abasaza, abakecuru n’abantu bafite uburwayi bugabanya ubwirinzi bw’umubiri.
Aka gace k’ubuzima ka Gisenyi karimo gukorana n’izindi nzego zirimo Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), ku buryo imiti yo kuvura ibi bicurane ihari, ndetse n’ibindi bikoresho bikenewe mu guhangana n’iyi ndwara birahari.
