advertising

Advertising

NYAMASHEKE: Yafatanywe moto ya Gitifu w’Akagari yamwibye agiye kugenzura irondo

November 14, 2025
1 min read

Ubwo Dushimimana Flavier  Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasheke muri Nyamasheke yari asize moto ifite pulake RC 220 A kuri santere y’ubucuruzi bita kwa Evasito, mu Mudugudu wa Biguzi yagarutse asanga yibwe, iza gufatanwa umuturage w’imyaka 22 yayangije bikomeye.

Dushimimana yavuze ko hari mu ma Saa tatu z’ijoro, ari kumwe n’Umujyanama w’Akagari ka Gasheke bagiye gufatanya n’abari bujye ku irondo gutegura uko irondo riri bukorwe, moto ayisiga kuri santere y’ubucuruzi ya Biguzi, aho bakunze kwita kwa Evasito, ajya mu by’irondo. Ati:

“Twamaze iminota nka 30 muri ako kazi nzi ko aho nasize moto ntacyo iba, ngarutse ndayibura. Twatangatanze hose mu Tugari twegeranye, tubwira amarondo yahakoreraga gucucunga ko hari uwo bayifatana, ku bw’amahirwe uhagarariye abacuruzi muri santere y’ubucuruzi ya Muhora muri aka Kagari ka Gasheke aduhamagara atubwira ko abonye umuntu ayisunika.”

Avuga ko bakurikiranye bakayifatana uwo musore arimo ayisunika, yagiye ayituragura hasi kubera umwijima w’ijoro no kwanga gucana amatara ngo adafatwa, no kuba atagira uruhushya rwo kuyitwara, basanga muri uko kuyituragura hasi na we yamukomerekeje ku jisho.Ati:

“Yahise atabwa muri yombi ashyikirizwa sitasiyo ya RIB ya Shangi aho afungiye ubu. Kuyikoresha ubwabyo umukanishi yatubwiye ko bitwara hafi 200 000, duhamagaye ababyeyi be bavuga ko nta bushobozi babona bw’ayo mafaranga yo kuyikoresha mu bwumvikane, icyakora bakemera ko nayikoresha bakazajya banyishyura buhoro buhoro.”

Avuga ko bigiye kumwicira akazi kuko aho akorera ari mu duce tw’imisozi miremire bisaba ikinyabiziga ngo akazi gakorwe neza, agasaba inzego zimukuriye mu Turere twa Nyamasheke na Rusizi kumufasha gukurikirana iki kibazo, kuko uyu musore ari uwo mu Kagari ka Gakomeye, Umurenge wa Giheke mu Karere ka Rusizi, kugira ngo moto ye ikorwe akomeze akazi ke neza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushenge, Habumugisha Hyacinthe, avuga ko amakuru bahawe ari uko mbere yo kuyiba, uwo musore wari wasinze yigambye kuri bagenzi be ababwira ngo yaje n’amaguru ariko adasubirayo uko yaje.

Bagiye kubona babona afashe moto y’uwo muyobozi akayijyaho bagira ngo arikinira, bakabona arayirenganye, ari bwo batanze amakuru ko ari we uyitwaye.Ati: “Ikibazo cy’abasore nk’aba baba basinze bakangiza cyangwa bakiba iby’abandi twaragihagurukiye, ni yo mpamvu yafashwe agashyikirizwa inzego bireba ngo yigishwe ko ingeso nk’izi ari mbi, adakwiye kujya akinisha ibitari bye abyiba, anabyangiza.”

Yasabye urubyiruko kwirinda urugomo nk’uru, rugakora rukiteza imbere kuko imirmo ihari, rukanazibukira ubujura buteza ibibazo imiryango kuko nk’ubu ababyeyi be bagiye kuriha amafaranga menshi yagakoze ibindi, bakoresha iyo moto yangije.

Isoko: Imvaho Nshya

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Ads

ad

Previous Story

KARONGI: Abantu 21 biyise Abatahajuru bafatiwe mu rugo rw’umuturage barimo kuhasengera

Next Story

U BUHINDE: Abakozi b’abagore bagiye mu mihango bashyiriweho ikiruhuko

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop