Robert Francis Prevost wahindutse Léon XIV yatangaje zimwe muri filime akunda ndetse afata nk’iz’ibihe byose, ziganjemo izasohotse mu kinyejana cya 20 (1901–2000).
Ibi byatangajwe na Vatican, ivuga ko Papa Léon XIV ari kwitegura guhura na bamwe mu bahanga mu gukina no gukora filime.Filime ya mbere Léon XIV afata nk’iy’ibihe byose ni iyasohotse mu 1946 yitwa It’s a Wonderful Life, igaragaza ubuzima bw’umumalayika waje ku Isi aje guhindura imyumvire y’umugabo w’umushoramari, akamwereka ubwiza bwo kuba ariho.
Ikurikirwa na The Sound of Music yasohotse mu 1980, ivuga ku buzima bw’umukobwa wari urimo kwitoza kuba umubikira, akaza kugira abana barindwi agomba gufasha mu bihe Aba-Nazi bafataga agace ko muri Autriche (Anschluss).
Filime ya gatatu y’ibihe byose Léon XIV akunda ni Robert Redford yasohotse mu 1980, ivuga ku buzima bw’umuryango uca mu buzima bugoye nyuma yo kubura umuhungu wabo.
Filime ya nyuma papa akunda ni Life is Beautiful yasohotse mu 1997. Iyi filime itanga ihumure ndetse n’icyizere cyane cyane ku barokotse Jenoside yakorewe Abayahudi (Holocaust).
Si ubwa mbere Papa Léon XIV agaragaje ko akunda filime, dore ko afite na gahunda yo guhura na bamwe mu bahanga mu gukina no gukora filime bakaganira ku buryo zakoreshwa mu kwamamaza ubutumwa bwa Kiliziya Gatolika.
Léon XIV ntabwo ari we papa gusa wagaragaje ko akunda filime, kuko mu 2013, Papa Francis na we yagaragaje ko yakundaga filime z’Abataliyani, by’umwihariko iyitwa La Strada yasohotse mu 1954 na Rome, Open City yasohotse mu 1945.
