Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abagabo batatu bakekwaho kwiba za sitasiyo za lisansi zitandukanye mu gihugu amafaranga arenga miliyoni 17 z’amafaranga y’u Rwanda.
Abafashwe ni Nsabimana Straton ari na we muyobozi w’agatsiko kagizwe na Ntagwabira Vincent na Mwesigye Paul, aho bashukaga umukozi utanga lisansi, bakamwaka telefone bishyuraho hanyuma bagahindura umubare w’ibanga.
RIB yavuze ko iperereza ryabo ryagaragaje ko abaregwa bajyaga kuri sitasiyo za lisansi, bamara kunywesha bakishyura amafaranga atangana na lisansi bahawe. Umukozi wo kuri sitasiyo yahitaga abibona akababwira ko bohereje atuzuye, nuko bakamusaba telefoni ye kugira ngo birebere neza ko ibyo avuga ari ukuri, ariko ari amayeri yo kugira ngo abahe iyo telefoni bishyuraho.
Umwe muri abo yifashishaga mudasobwa babaga bitwaje mu modoka agahita anyura ku muyoboro wa MTN ukoreshwa n’abafite kode zo kwishyuriraho za MoMo Pay (MTN MoMo Business Partner Portal), hanyuma bagashyiramo kode yo kwishyuriraho ya sitasiyo ariko bakemeza ko bibagiwe umubare w’ibanga (Forgot Password). Icyo gihe sisiteme yahitaga ibaha ijambo ry’ibanga (One Time Password) kuri ya telefoni bahawe n’umukozi wa sitasiyo ya lisansi bakabona uburenganzira (Access) bwo guhindura wa mubare w’ibanga (Password).
Nyuma yo guhindura umubare w’ibanga bahitaga biyoherereza (kuri numero yabo) amafaranga bashaka bakoresheje application ya MTN MoMo Business Partner Portal bitabasabye kuba bafite simcard yo kuri sitasiyo (Physical Simcard). Aba bafashwe bamaze kwiba amafaranga yose hamwe angana na 17 980 641 Frw kuri sitasiyo 9 zihereye mu Mujyi wa Kigali no mu Turere twa Nyagatare, Muhanga, Nyabihu na Huye.
Bakurikiranyweho ibyaha byo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya n’icyaha cyo kugera mu buryo butemewe ku makuru abitse muri mudasobwa cyangwa mu rusobe rwa mudasobwa.
