Yvan Muziki agiye kumurika Album nshya

November 12, 2025
1 min read

Mu gihe umuziki nyarwanda ukomeje guhindura isura, hari abahanzi bahisemo kudasiga umuco n’amateka y’abenegihugu inyuma. Muri abo harimo Yvan Muziki, umuhanzi ukora injyana gakondo wiyemeje gusigasira “Inganzo” nyayo y’u Rwanda, binyuze mu bihangano bifite umuco n’ubutumwa.

Kuri ubu, Yvan Muziki ari mu byishimo bikomeye byo gutegura igitaramo cyo kumurika Album ye ya mbere yise “Inganzo Ntahangarwa”, kizaba tariki 12 Ukuboza 2025, mu mujyo w’ubuhanzi buvuga ku ndangagaciro z’Abanyarwanda no ku ishema ry’umuco.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Yvan Muziki yavuze ko iyi Album ye irimo indirimbo zirenga icumi, zose zigaruka ku nsanganyamatsiko zubaka zirimo urukundo, ubutwari, imibanire myiza n’umuco nyarwanda.

Yavuze ko amazina y’indirimbo nyinshi yitondera mu buryo bwo kugaragaza umwimerere, agaragaza ko gakondo atari ibintu byo gusubiza inyuma, ahubwo ari isoko y’ibitekerezo n’imyitwarire y’abenegihugu.

Ati: “Iyi Album nayise Inganzo Ntahangarwa kuko nshaka kwerekana ko umuhanzi ushikamye ku muco we atazibagirana. Inganzo y’u Rwanda ifite uburemere, ifite isura, kandi ifite ubuzima bw’ibihe byose. Nifuje kuyihuza n’ijwi rigezweho kugira ngo abantu bose bayumve, bayisangire kandi bayisangize isi.”

Mu rwego rwo guha umwimerere iyi Album, Yvan Muziki yifashishije injyana ziganjemo inanga, ingoma n’imirya, ariko akazivanga n’ibikoresho bya muzika by’iki gihe. Uyu muhanzi avuga ko icyo yashakaga atari ugusubiza inyuma umuziki, ahubwo ari ukwerekana ko gakondo ishobora kugendana n’ibihe bya none.

Ati: “Nifuje gukora ibintu byumva neza mu buryo bugezweho, ariko bitakaje umuco. Iyo wumva Inganzo Ntahangarwa, uba wumva injyana ikora ku mutima, ikaguhumuriza, ariko igahuriza abantu ku ndangagaciro zabo.”

Yvan Muziki yavuze ko iyi Album yakoranyeho n’abahanzi banyuranye bafite aho bahuriye n’injyana gakondo, harimo n’abacuranzi bafite ubunararibonye mu gukoresha ibikoresho bya kera.

Nubwo atigeze agaragaza amazina yabo bose, yavuze ko buri ndirimbo yubatse ku bufatanye bw’abantu bashyira imbere intego imwe – gukundisha Abanyarwanda umuco wabo.

Yvan Muziki avuga ko igitaramo cyo kumurika iyi Album kizaba ku rwego rwo hejuru, aho yiteguye gusangiza abakunzi b’umuziki ubuhanga bwe mu buryo bwo kuririmba, gucuranga no gusobanura amateka y’indirimbo ze.

Ati: “Nzatumira abantu bumve Album, ariko kandi nzanabataramira. Urumva ko hakubiyemo ibintu byinshi, bituma iki gitaramo kizaba cyihariye kuri njye.”

Avuga ko azaba ari kumwe n’abahanzi b’inshuti ze, abacuranzi b’inanga n’ingoma, ndetse n’ababyinnyi bazagaragaza ishusho y’ubuhanzi gakondo mu buryo bushya.

Ati: “Ni igitaramo kizaba cyuzuye umuco, umuziki n’amateka. Nshaka ko abantu batazabona gusa umuhanzi uririmba, ahubwo babone intangiriro y’urugendo rushya rwo kuzamura injyana gakondo y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.”

Album Inganzo Ntahangarwa ni ikimenyetso cy’uko Yvan Muziki yiteguye guhagararira gakondo ku rwego mpuzamahanga nk’uko abyivugira, anashishikariza abandi bahanzi kumva ko umuco ari isoko itaruma.

Uyu muhanzi ashimangira ko iyi ari Album y’ubutumwa, y’inyigisho n’ishema ry’u Rwanda, kandi yizeye ko izafasha urubyiruko gusobanukirwa neza agaciro k’injyana gakondo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Twagirayezu Thadée yavuze ku byo kwirukana abasaza bagenzi be muri Rayon Sports

Latest from Imyidagaduro

Go toTop