Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi, Adel Amrouche, yongeye guhamagara umunyezamu Kwizera Olivier mu ikipe y’igihugu nyuma y’imyaka hafi ine adahamagarwa.
Uyu mukinnyi wahoze ari umwe mu nkingi za mwamba z’Amavubi, yahamagawe mu rutonde rw’abakinnyi bakina imbere mu gihugu bazitabira umwiherero uteganyijwe muri iki cyumweru.
Urutonde rwashyizwe ahagaragara ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki ya 11 Ugushyingo 2025, rwerekana ko umwiherero uzatangira ku wa Gatatu tariki ya 13 kugeza ku ya 16 Ugushyingo 2025. Kwizera Olivier, udafite ikipe muri iki gihe, aheruka guhamagarwa mu Mavubi muri Kamena 2022. Ubu azafatanya n’abandi banyezamu barimo Ishimwe Pierre na Niyongira Patience.
Mu bandi bakinnyi bahamagawe, harimo ba myugariro Niyigena Clément, Nshimiyimana Yunus, Ishimwe Abdul, Mutijima Gilbert, Niyomugabo Claude, Ishimwe Christian, Byiringiro Jean Gilbert na Ntwari Assuman. Abakinnyi bo hagati ni Nisingizwe Christian, Ntirushwa Aimé, Ruboneka Jean Bosco, Kwitonda Alain, Niyo David, Nsanzimfura Keddy, Twizeyimana Innocent na Uwizeyimana Daniel.
Ba rutahizamu bahamagawe ni Mugisha Gilbert, Mugisha Didier, Uwineza René, Ishimwe Djabilu, Sindi Jesus Paul na Rudasingwa Prince.
Kuva tariki ya 10 kugeza ku ya 18 Ugushyingo 2025, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryateganyije icyumweru cy’imikino mpuzamahanga, aho amakipe y’ibihugu ashobora gukina amarushanwa cyangwa imikino ya gicuti. Gusa ubuyobozi bushya bwa FERWAFA bwatangaje ko Komite Nyobozi iheruka itari yarateguye umukino wa gicuti muri uwo mujyi, kandi kubona amafaranga yo kuwutegura bitari muri gahunda za Minisiteri ya Siporo.
Kubera iyo mpamvu, umutoza Amrouche yahisemo gukoresha umwiherero w’abakinnyi bakina imbere mu gihugu, agamije kureba uko basobanukiwe uburyo bwe bw’imikinire n’amayeri y’umukino. Uwo mwiherero uzabera muri hoteli nshya ya FERWAFA i Remera, aho abakinnyi bazacumbika mu gihe cy’imyitozo.
Iyi ni intambwe nshya ku mukinnyi Kwizera Olivier, ugarutse mu ikipe y’igihugu nyuma yigihe kirekire adahamagara, ndetse ikaba n’amahirwe mashya yo kongera kugaragaza impano ye no gufasha Amavubi mu rugendo rwo kubaka ikipe ikomeye y’ejo hazaza.

