Umuhungu wa Col. Muammar Gaddafi witwa Hannibal Gaddafi yarekuwe nyuma yo kumara imyaka hafi icumi afungiye muri Liban, aho yari afungiwe ku mpamvu zivugwaho kutagira ishingiro. Yafunguwe nyuma yo kwishyura amafaranga y’insimburagifungo.
Hannibal Gaddafi ni umwe mu bahungu ba nyakwigendera Muammar Gaddafi wabaye Perezida wa Libya kugeza mu 2011 ubwo yicwaga. Nyuma y’urupfu rwa se, Hannibal yahungiye muri Syria hamwe n’umugore we w’Umuya-Liban n’abana babo.
Yamaze imyaka ine muri Syria, ariko mu Ukuboza 2015, yafashwe mu buryo bivugwa ko bunyuranyije n’amategeko, kuko abayobozi bo muri Liban bamushimuse batabanje kubimenyesha Syria.
Liban yamushinjaga guhishira amakuru ajyanye n’ibura rya Moussa Sadr, umwe mu bayobozi b’Abayisilamu b’Abashiya bo muri icyo gihugu, waburiye irengero muri Libya mu 1978 ubwo Muammar Gaddafi yari ku butegetsi. Icyakora icyo gihe Hannibal yari afite imyaka ibiri gusa, bituma benshi babona ibyo aregwa nk’ibidafite ishingiro.
Kuva yatabwa muri yombi mu 2015, Hannibal yakomeje gufungwa nta rubanza rwe rubaye, kugeza ubwo umucamanza muri Liban yategekaga ko arekurwa ku wa 17 Ukwakira 2025. Nyuma yo gutanga amafaranga angana na 900,000$ nk’insimburagifungo, yahise arekurwa ku wa 11 Ugushyingo 2025.
Umufaransa Laurent Bayon, wunganira Hannibal mu mategeko, yavuze ko iki cyemezo cyari kirindiriwe igihe kirekire, kandi gisobanura ko ubucamanza bwa Liban butigenga. Yagize ati: “Niba Hannibal yari amaze imyaka hafi icumi afunze ariko nta rubanza rwe rwabaye, ni ikigaragaza ko ubucamanza muri Liban budafite ubwigenge.”
Nyuma yo gufungurwa, biteganyijwe ko Hannibal Gaddafi azahita ava muri Liban yerekeza mu kindi gihugu kitari cyatangazwa.
Hannibal si ubwa mbere afungiwe mu gihugu cy’amahanga. Mu 2008, we n’umugore we bafatiwe mu Mujyi wa Genève mu Busuwisi, bashinjwa gufata nabi abakozi babo bo mu rugo. Icyo gihe bafunzwe iminsi ibiri, bituma umubano w’u Busuwisi na Libya wifata nabi cyane. Mu kwihimura, Libya yafunze Abasuwisi babiri bari bayirimo, ibafungira imyaka ibiri.
Irekurwa rya Hannibal Gaddafi rirashimangira uburyo amakimbirane ya politiki n’ubucamanza hagati ya Libya na Liban akomeje kuba isomo ry’uko ubucamanza bushobora gukoreshwa mu nyungu za politiki, aho ubutabera nyabwo bushyirwa ku ruhande.
