Christopher Muneza, yashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga busaba abantu kujya batekereza kabiri mbere yo gushyira ibitekerezo n’amafoto kuri konti zabo, agaragaza impungenge ku buryo imbuga nkoranyambaga ziri kugira ingaruka ku bana bato.
Abinyujije kuri konti ye ya Instagram, Christopher yavuze ko ababyeyi benshi bakomeje kugorwa no gufasha abana babo kumenya gukoresha neza telefoni n’imbuga nkoranyambaga, kuko hari byinshi babonera kuri izo mbuga bishobora kubahungabanya.
Yanditse kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Ugushyingo 2025, agira ati: “Ababyeyi baracyagerageza gufasha abana babo kumenya uburyo bwo kwitwara mu isi y’ikoreshwa rya telefoni n’imbuga nkoranyambaga. Rero, twirinde gushyira ibintu byose kuri izi mbuga tudatekereje, kuko ntituzi uwo bishobora kugeraho. Bishobora kuba umwana w’umuvandimwe wawe cyangwa uwa mugenzi wawe.”
Yakomeje agaragaza ko abana benshi bari guhura n’ingaruka mbi zituruka ku kubona ibikorwa by’abakuze bakiri bato, anasaba abakoresha imbuga nkoranyambaga kwirinda gusakaza amafoto yambaye ubusa no gukoresha amagambo atari meza. Yagize ati: “Abana barimo kwangirika buri munsi kubera kubona hakiri kare iby’abantu bakuru. Twirinde gushyira amafoto hanze agaragaza ubwambure, kandi tunarinde amagambo tuvuga.”
Uyu muhanzi ukomeye mu muziki nyarwanda yasoreje ubutumwa bwe ku ndamukanyo yuje urugwiro agira ati: “Nizeye ko mumeze neza, mbifurije umunsi mwiza.” Ubutumwa bwe bwakiriwe neza n’abamukurikira, benshi bamushimira ku kubibutsa inshingano nk’abantu bakuru bafite uruhare mu kurinda no kurera urubyiruko.
Ubu butumwa bwa Christopher bwashimangiye ko umuhanzi atagomba kugarukira mu gususurutsa abantu gusa, ahubwo anafite inshingano zo gufasha sosiyete kubaka ejo hazaza h’abantu bafite indangagaciro n’ubupfura.
Christopher yanditse ubu butumwa mu gihe ku mbuga nkoranyambaga hari hadutse ibiganiro byinshi byashingiraga ku mashusho y’umuhanzi Yampano, bamwe bavuga ko bayafite muri telefoni zabo, amugaragaza ari kumwe n’umugore we batera akabariro. Ibi byongeye gutuma havugwa ku ngaruka z’ikoreshwa nabi ry’imbuga nkoranyambaga, by’umwihariko ku rubyiruko.
Si mu Rwanda gusa ibi bibera, kuko no ku rwego mpuzamahanga ibyamamare byinshi byagiye bihura n’ingaruka nk’izo. Abantu nka Jennifer Lawrence, Kim Kardashian, Rihanna, Vanessa Hudgens, Chris Brown, Iggy Azalea na Bella Thorne bose bagiye bisanga amafoto cyangwa amashusho yabo y’ubwambure yasohotse kuri internet ku mpamvu zitandukanye harimo kwibwa amakuru, gucibwa inyuma n’abahoze ari inshuti, cyangwa guhimbirwa.
Ibi byabaye isomo rikomeye rigaragaza ko n’abafite umutekano mwinshi ku mbuga bashobora guhura n’ingaruka zituruka ku ikoreshwa nabi ry’ikoranabuhanga. Byatumye benshi mu byamamare batangira kwigisha abantu ku kamaro ko kurinda amakuru yihariye no kubaha ubuzima bwite bw’abandi.

Ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko abana babona amashusho y’urukozasoni bakiri bato bahura n’ingaruka nyinshi. Ubushakashatsi bwa American Psychological Association (APA) bwerekanye ko abana bene abo baba bafite ibyago byinshi byo kubona igitsina nk’igikoresho aho kugifata nk’igice cy’umubano w’abantu, gutangira gukora imibonano mpuzabitsina hakiri kare no gufata ubusambanyi nk’ikintu gisanzwe.
Ubushakashatsi bwo muri Harvard University (2021) bwerekanye ko abana barebye amashusho y’ubwambure kenshi bagira impungenge, isoni n’ikimwaro, kandi rimwe na rimwe bagahura n’ihungabana rituruka ku kuba bumva imibiri yabo itandukanye n’iyo babona muri ayo mashusho. Ibi bishobora gutera gucika intege mu masomo no mu mibanire yabo.
UNICEF nayo yaburiye ko abana babona ibintu by’urukozasoni bakiri bato baba inzirakarengane zoroherewe n’abashukanyi bo kuri internet, mu gihe ubushakashatsi bwa Common Sense Media (2022) bwerekanye ko ababyeyi bataganiriza abana babo kuri internet baba bafite ibyago byinshi byo kwinjira mu byo batumva neza.
Ubushakashatsi bwa Stanford University bwakorewe ku bana 1,500 biga mu mashuri yisumbuye bwerekanye ko amashusho y’urukozasoni yongera ubushake bwo gushaka ibyishimo byihuse, bigatuma abana batakaza ubushobozi bwo kwihangana no kwibanda ku masomo.
Mu buryo bwagutse, ubutumwa bwa Christopher bwasubije abantu ku ishusho nyayo y’ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga ko ari umwanya wo gusangira ibitekerezo byubaka, ariko ukaba ushobora no kuba intandaro y’ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu, cyane cyane ku bana batari bafite ubushobozi bwo gutandukanya icyiza n’ikibi.

