Jeannette Kagame yashimye Kepler College kuba yimakaza uburezi budaheza

November 12, 2025
2 mins read

Madamu Jeannette Kagame yashimiye Ishuri Rikuru rya Kepler kuba rimakaza uburezi budaheza rikibuka n’abarimo impunzi n’abafite ubumuga.

Yabigarutseho ku wa 12 Ugushyingo 2025, mu muhango wo gutanga impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza ku banyeshuri 293 barangije amasomo muri Kepler College; barimo 43 bigaga mu ishami rya Kigali n’abandi 250 bigaga mu ishami riri mu Nkambi ya Kiziba mu Karere ka Karongi.Madamu Jeannette Kagame yavuze ko nk’umuntu wakuriye mu buhungiro, yakozwe ku mutima na gahunda ya Kepler College yo kwimakaza uburezi budaheza n’impunzi zigahabwa ayo mahirwe.

Ati: “Nishimiye uburyo mufite uburezi budaheza. Hari abantu rimwe na rimwe birengangizwa mu rugamba rwo kubaho, barimo impunzi n’abafite ubumuga. Nk’umuntu wavukiye mu buhungiro nkanabukuriramo, nzi icyo bivuze kuba hanze y’igihugu cyawe ukabura amahirwe abandi babonera mu gihugu.”

Yongeyeho ko impunzi z’Abanyarwanda muri icyo gihe zabagaho zihangayikishijwe n’ahazaza kandi hari hashingiye ku burezi, avuga ko inzitizi bahuriyeyo nazo zitabaciye intege ahubwo zabahaga imbaraga zo kwiyemeza no gukunda intego bihaye.

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko kuba abo banyeshuri basoje bisobanuye byinshi, kuko hishimirwa intumbero yatangiye mu myaka myinshi ishize yo kwizera ko buri munyeshuri ahabwa amahirwe yo kwiga kandi agahabwa uburezi bufite ireme, hatitawe ku hahise he.Yahamije ko imbuto z’uburezi bwa Kepler College bigaragaza ubushake burenze imipaka kandi ari ibyo kwishimira, kuko bategura abanyeshuri Isi ikeneye ku isoko ry’umurimo.

Ati: “Ibyo Kepler yaduhaye ni ibyo kwishimira kuko bafite integanyanyigisho ziteguye neza n’uburyo bategura abanyeshuri bakaba abo Isi ikeneye, haba mu mikoranire, muri sosiyete inaha n’amahanga, uyu munsi ndetse n’ejo. Intego yayo yo gukomeza kuba imbere no mu hazaza h’iterambere bibahe imbaraga mwe murangije ko muzabona akazi mu mwaka umwe.”

Madamu Jeannette Kagame yababwiye ko bahawe ikirenze ubumenyi, gituma batekereza byagutse kugira ngo bakemure ibibazo mu buryo bwose, kuvuga bashize amanga, kuyoborana ubunyangamugayo no kugendana n’aho Isi igeze.Yabibukije kandi ko bateguriwe gukemura ibibazo byugarije Isi, guhanga udushya no gukora inshingano uko bikwiye, abasaba gukoresha ayo mahirwe mu bifitiye Isi akamaro.

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yashimiye abanyeshuri barangije amasomo, agaragaza ko ibyo bishimangira ubushake bw’u Rwanda mu gutanga uburezi budaheza kandi bufite ireme.Yavuze ko iryo shuri ari umufatanyabikorwa ukomeye utuma abakiri bato bagira ubuhanga n’ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo kandi ko gusoza amasomo ari intsinzi.

Ati: “Intego ni ugufasha no kuzamura ubumenyi bw’urubyiruko rw’Abanyafurika guhangana ku isoko mpuzamahanga no gukemura ibibazo bitwugarije. Ituma urubyiruko rwiyumvamo icyizere cy’ejo, kandi uku gusoza kugaragaza intsinzi n’uburyo uburezi bwacu butanga ubumenyi.”

Ni ku nshuro ya mbere Kepler College ishyize hanze abarangije amasomo kuva mu 2022, nyuma yo guhabwa ubuzima gatozi bwo gukora nka kaminuza yemewe mu Rwanda.Mu 2022 ni bwo Kepler yatangije Ishuri Rikuru rya Kepler College, ritanga amasomo ajyanye n’ibiri ku isoko ry’umurimo, yibanda ku gufasha urubyiruko rwa Afurika rufite impano n’ubumenyi ariko rudafite ubushobozi.

Yatangiye itanga amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu gucunga imishinga, ubucuruzi ndetse inafite gahunda z’amasomo y’igihe kigufi.Abarangije amasomo baturuka mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda, u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya, Eritrea na Gabon.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Umuhanzi Christopher yakebuye abakoresha nabi imbuga nkoranyambaga, ingaruka zikagera ku bana

Next Story

Rusizi: Yafatanywe imiti mu nzu y’umuturanyi usanzwe umukeka kumusambanyiriza umugore

Latest from Inkuru Nyamukuru

Yvan Muziki agiye kumurika Album nshya

Mu gihe umuziki nyarwanda ukomeje guhindura isura, hari abahanzi bahisemo kudasiga umuco n’amateka y’abenegihugu inyuma. Muri abo harimo Yvan Muziki, umuhanzi ukora injyana gakondo
Go toTop