Imihanda ihuza u Rwanda na Uganda yadindiye yahawe miliyari 365 Frw

November 12, 2025
1 min read

Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) yongeye inkunga ya miliyoni 217 z’amayero, angana na miliyari 365 Frw, ku mushinga w’imihanda ihuza u Rwanda na Uganda wari waradindiye gukorwa.

AfDB yemeje inguzanyo y’inyongera ya miliyari 365 Frw kugira ngo umushinga w’imihanda Busega-Mpigi na Kagitumba-Kayonza-Rusumo, ihuza u Rwanda na Uganda, wakomeze gushyirwa mu bikorwa. Aya mafaranga azifashishwa mu kwagura ibikorwa byo kubaka umuhanda Busega-Mpigi muri Uganda, ufite ibirometero 27.3.

Uyu mushinga urimo kubaka imihanda ihuza uduce dutandukanye, ibiraro bishya, imihanda yunganira, kwishyura ingurane y’ubutaka, ndetse n’ibikorwa byo gucunga umushinga. Kongera ibikorwa by’umuhanda Busega-Mpigi byatumye igice cya Uganda cy’uyu mushinga kizamuka kigera kuri miliyoni 424.6 z’amayero, kivuye kuri miliyoni 176.3 z’amayero.

Amasezerano yo kubaka iyi mihanda, mu 2019, yahawe kampani y’Abashinwa izobereye mu bwubatsi bw’imihanda, izwi nka China Civil Engineering Construction Corporation (CCECC) na China Railway 19th Bureau Group. Byari biteganyijwe ko imirimo izarangira mu 2022, ariko yaje gutinda kubera ingaruka z’icyorezo cya COVID-19, amakimbirane ku ngurane z’ubutaka, ndetse n’ubutaka bw’ibishanga.

Kugeza mu ntangiriro za 2022, imirimo yari igeze ku rugero rwa 15% gusa, bituma igihe cyo kurangiza kimurwa inshuro ebyiri mbere ya 2025, ubu bikaba byitezwe ko imirimo izarangira mu 2030. AfDB ivuga ko aya mafaranga y’inyongera azatuma hashyirwamo ibiraro bishya 7 na ruhurura ya kirometero 54. Biteganyijwe ko imirimo izasubukurwa mu ntangiriro z’umwaka wa 2026.

Eng. George Makajuma, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubwikorezi muri AfDB, yavuze ko uyu mushinga utari umuhanda gusa, ahubwo ari ubuzima ku baturage ndetse n’urufunguzo rw’ubucuruzi.

Imihanda nirangira, by’umwihariko umuhanda Busega–Mpigi, izagabanya igihe ibinyabiziga byakoraga biva Busega bigera Mpigi, biva ku masaha arenga 2 bigere ku minota 45. Iyi mihanda kandi izatuma habaho ihangwa ry’imirimo irenga 1 200 mu gihe izaba yubakwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Mubarakh Muganga yagarutse ku hazaza h’uburezi bwa gisirikare muri Afurika

Next Story

Shilon Ministries yashyize yanze amashusho y’indirimbo bise ‘Mwamba’ – VIDEO

Latest from Inkuru ku Rwanda

Go toTop