Hategerejwe itariki nshya y’inama izahuriza Perezida Kagame na Tshisekedi i Washington

November 12, 2025
1 min read

Nyuma y’aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika zisubitse ku munota wa nyuma inama yari guhuriza Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi i Washington D.C ku wa 13 Ugushyingo 2025, u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bitegereje itariki nshya yo kuyikoraho.

Byari biteganyijwe ko Perezida Kagame, Tshisekedi na Donald Trump wa Amerika bari kwitabira umuhango wo gusinya amasezerano y’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu, ashimangira amasezerano y’amahoro u Rwanda rwagiranye na RDC tariki ya 27 Kamena 2025.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, kuri uyu wa 12 Ugushyingo yatangaje ko Perezida Kagame na Tshisekedi bari baremereye Amerika ko bazitabira iyi nama, ariko ko iherutse gusubikwa. Yagize ati: “Ndagira ngo mbamenyeshe ko Perezida Tshisekedi, kimwe na Perezida Kagame, bari bemeje ko bazitabira inama ya Washington yari iteganyijwe tariki ya 13 Ugushyingo, mbere y’uko Leta ya Amerika iyisubika ku munota wa nyuma. Impande eshatu ziri gushaka indi tariki ijyana na gahunda zabo.”

Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yatangarije Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) ko Perezida Tshisekedi azajya i Washington mu gihe ingabo z’u Rwanda zizaba zaravuye mu burasirazuba bw’igihugu cyabo. Leta y’u Rwanda yasobanuye kenshi ko nta ngabo ifite mu burasirazuba bwa RDC, ahubwo ko yakajije ingamba z’ubwirinzi ku mipaka, mu rwego rwo gukumira ibitero by’umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’indi mitwe ikorana na wo.

Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko Muyaya adakwiye gukomeza kubeshya abantu, kuko nk’uko impande zose zirebwa n’ibiganiro bya Washington zari zabyumvikanyeho, inama izahuza Perezida Kagame na Tshisekedi izasinyirwamo amasezerano y’ubufatanye mu bukungu.

Umushinga w’amasezerano y’ubufatanye mu bukungu, wemejwe n’intumwa z’u Rwanda n’iza RDC tariki ya 7 Ugushyingo, ukubiyemo ingingo zirimo ubufatanye mu nzego zirimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusizi III, n’ubufatanye mu bucuruzi bwambukiranya imipaka.

Perezida Trump yagaragaje kenshi ko mu gihe u Rwanda na RDC bizaba bisinye amasezerano y’ubufatanye mu bukungu, abaturage babyo bazatera imbere, batekane kandi ko n’abo mu bihugu by’abaturanyi bazabyungukiramo.

Tariki ya 9 Nyakanga, Perezida Trump yatangarije abanyamakuru ko Perezida Kagame na Tshisekedi bashobora guhurira i Washington “mu byumweru bike biri imbere” kugira ngo bagirane aya masezerano yemeza ko azaba ari yo ya nyuma.

Nubwo Amerika yatanze iki cyizere, uburyo umwuka mubi wakomezaga gututumba hagati y’u Rwanda na RDC wacaga amarenga ko guhuriza abakuru b’ibihugu i Washington bidashobora kuba vuba.

Nyuma y’amezi hafi atatu Perezida Trump atanze icyizere, Amerika yagaragaje ko yifuza guhuza Perezida Kagame na Tshisekedi tariki ya 23 Ukwakira, ariko habura iminsi 20, Leta ya RDC yagaragaje ko idashobora gusinya amasezerano y’ubufatanye mu bukungu mu gihe ibibazo birebana n’umutekano bitarakemuka.

Ibiganiro byarakomeje hagati ya Amerika n’impande zombi, izimenyesha ko yimuriye iyi nama ku itariki ya 13 Ugushyingo ariko na bwo ntibigishobotse, kandi kuri iyi nshuro impamvu yasubitswe ntiyatangajwe. Nk’uko ikinyamakuru Afurika Intelligence cyabitangaje, Amerika iteganya ko ishobora guhuriza Perezida Kagame na Tshisekedi i Washington D.C tariki ya 21 Ugushyingo, nyuma y’aho idashoboye kubahuza ku matariki yabanje.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Shilon Ministries yashyize yanze amashusho y’indirimbo bise ‘Mwamba’ – VIDEO

Next Story

Rutahizamu Lionel Messi ashobora kudakina Igikombe cy’Isi

Latest from Hanze

Go toTop