Kitoko Bibarwa wari usanzwe aba mu Bwongereza akaba ari umwe mu bakoze ku marangamutima y’abakunzi b’umuziki mu Rwanda yageze mu Rwanda aho avuga ko yari akumbuye gutaramira abafana be ndetse ahamya ko atashye burundu.
Kitoko Bibarwa yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ahagana saa moya zo mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 09 Ugushyingo 2025, yakirwa n’itangazamakuru na bamwe bo mu muryango we ndetse n’umwe mu nshuti ze cyane Kamayirese Jean D’Amour.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Kitoko yavuze ko yishimiye kuza bwa mbere n’indege ya RwandaAir by’umwihariko serivisi nziza yabonanye iyi sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere.
Yagize ati: “Sindibuvuge byinshi kubera amarangamutima ariko nanyuzwe cyane n’uko banyakiriye, nahawe serivise nziza cyane na RwandaAir”. Ubwo yari abajijwe icyo yari akumbuye mu Rwanda, Kitoko yavuze ko yari akumbuye abantu.
Ati:“Narinkumbuye abantu, umuziki, kuririmba ndirimbira imbaga y’abantu benshi n’utundi tuntu dutandukanye. Mu kanya bampaye amazi, mpita nibuka ibintu byinshi mbona ko hari ibyo nkimbuye bimwe ntanazi.”
Kitoko uvuga ko akumbuye gutaramira imbere y’abakunzi b’umuziki we by’umwihariko ku ivuko, avuga ko ari nk’umugisha kuba azahita atarama mu gitaramo cya Davido giteganyijwe tariki 05 Ukuboza 2025, kandi yiteguye kubataramira.
Kitoko yerekeje mu Bwongereza kuwa 29 Werurwe 2013 ku mpamvu z’amasomo ya Kaminuza. Yaje kugaruka mu Rwanda tariki 12 Nyakanga 2017 azanywe no gutanga umusanzu we mu kwamamaza Perezida Kagame mu matora yabaye muri uwo mwaka.
Kitoko yakunzwe anamenyekana mu ndirimbo nka Rurabo, Ikiragi, Agakecuru, Mama n’izindi zakunzwe n’abatari bake.

