Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben, yasuye Ambasade y’u Rwanda iherereye mu Buholandi, aho yakiriwe na Ambasaderi Dushimimana Lambert.
Mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, The Ben yashimiye cyane Ambasaderi Dushimimana Lambert ku bw’urukundo yamugaragarije ndetse no kumushyigikira, avuga ko bazakomeza kubikora inshuro nyinshi. Yagize.
Ati:“Nimwakire amashimwe yanjye ku bw’urukundo rwose mwatweretse ndetse mukadushyigikira. Ibuka isezerano, tugiye kubikora na none na none”.
Uru ruzinduko ruje nyuma y’iminsi mike The Ben asuye Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza, aho na bwo yahuye na Ambasaderi Johnston Busingye. Uwo munsi, Ambasaderi yaramwakiriye amuha impano, ndetse The Ben yagaragaye yambaye umwenda w’ikipe ya Arsenal, nk’impano yari ahawe.
The Ben yasuye Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi nyuma yo gukora igitaramo cyari kigamije gufasha Abanya-Uganda baba muri iki Gihugu kwizihiza imyaka 63 ishize Uganda yibohoye.
Muri iki gikorwa yari aherekejwe n’umuhanzikazi Cindy Sanyu, umwe mu bahanzi bakomeye baturuka muri Uganda.
Urugendo rwa The Ben mu bihugu by’i Burayi rukomeje kugaragaza umubano wihariye afitanye n’inzego za Leta y’u Rwanda, ndetse n’uburyo akomeje guhagararira neza igihugu mu bikorwa bye bya muzika no mu bikorwa bya dipolomasi y’umuco.
The Ben ni umwe mu bahanzi bafite izina n’indirimbo zagiye zikundwa mu ruhando rwa muzika Nyarwanda ndetse zikaba zaragiye zigera kure mu mitima ya benshi.
N’ubwo ari uko bimeze ntabwo The Ben yigeze afasha hasi umuziki kuko kugeza ubu kimwe n’abagenzi be batangiranye umuziki bakigerageza , na we agishyira hanze indirimbo.
Kuva yakora ubukwe na Miss Uwicyeza Pamella, Mugisha Benjamin [ The Ben ], ntabwo yari yafata akaruhuko muri muzika kuko kugeza ubu afite indirimbo zigera muri 3, yateguje abakunzi be ndetse akaba anaherutse i Mahanga aho yari yagiye gufatira amashusho ya zimwe muri zo , akaboneraho no gusohokana umugore we n’umwana we w’umukobwa akunda cyane.
The Ben kandi akunze gushimirwa gucisha make no kutijandika mu biganiro bishobora gukurura umwuka mubi hagati ye na bagenzi be by’umwihariko ibyo kuri YouTube.
