Kivumbi King umwe mu bahanzi beza u Rwanda rufite muri Hip Hop ashobora kuba ari hafi kwinjira muri 1:55 AM nka Sosiyete y’umuziki iyoborwa na Kenny Mugarura ndetse ikaba imaze kubaka izina muri muzika y’u Rwanda no hanze yarwo.
Kugeza ubu , amakuru avuga ko ibiganiro hagati ya Kivumbi King na 1:55 AM byarangiye, n’ubwo impande zombi zikomeje kubigira ibanga rikomeye. Icyakora, ibimenyetso bigaragara ku mbuga nkoranyambaga no mu birori bitandukanye bitangiye gufasha benshi gutekereza ko uyu muraperi ashobora gutangazwa mu minsi micye iri imbere nk’umuhanzi mushya wa 1:55 AM.
Ubwo habaga ibirori bya ‘The Silver Gala’ bitegurwa na Sherrie Silver, umuhanzi Kivumbi King yagaragaye atambuka ku itapi itukura ari kumwe na Coach Gael na Kenny Mugarura. Uretse gutambuka nabo, uyu muraperi yari yicaye ku meza amwe n’aba bagabo bombi mu gihe cy’ibi birori, ibintu byatangiye guca amarenga ku mubano mushya ushobora kuba uri gutegurwa hagati ye n’iyi sosiyete.
Si ibyo gusa, kuko ku wa 31 Ukwakira 2025, Kivumbi King yagaragaye mu iserukiramuco ‘Caravane du Rire’ ryabereye muri Kigali Universe, inzu ifitwe na 1:55 AM. Icyo gihe, na bwo yari yicaye hamwe na Kenny Mugarura na Coach Gael, nk’uko byagaragaye mu mashusho n’amafoto y’icyo gikorwa.
Umuhanzi Kivumbi yagiye agaragara mu bikorwa bigirwamo uruhare n’iyi sosiyete , uhereye ku bitaramo bya 1:55 ku bufatanye n’abahanzi bari muri yo ndetse no mu bikorwa bya buri munsi bijyanye n’iterambere ry’umuziki.
Amakuru avuga ko kandi uyu muraperi yagize uruhare mu iyandikwa ry’indirimbo ‘Pom Pom’ ya Diamond Platnumz, Bruce Melodie na Joel Brown. Ibi byatumye benshi bumva ko hari umubano uhamye uri hagati ye na Bruce Melodie, umuhanzi mukuru wa 1:55 AM.
Kivumbi King yagiye agaragara ari kumwe na Bruce Melodie mu bikorwa byabo bya buri munsi, ndetse abasesenguzi bagasanga uyu mubano ushobora kuba inzira yamuteguriye kwinjira muri 1:55 AM. Nyuma y’uko abahanzi nka Kenny Sol, Ross Kana na Producer Element batandukanye n’iyi sosiyete, 1:55 AM yakomeje gahunda yo kwiyubaka no kwagura ibikorwa byayo. Ubu, ibarizwamo abahanzi barimo Bruce Melodie, Loader ndetse na Producer Kompressor.
Inzu ya 1:55 AM yigaragaje nk’uruganda rukomeye rutanga umurongo mushya mu muziki w’u Rwanda. Yagize uruhare mu kuzamura ibikorwa by’abahanzi no mu kubageza ku rwego mpuzamahanga. Icyakora, bamwe mu bahanzi banyuzemo ntibatinzemo igihe kinini, bitewe n’amasezerano atavugwagaho rumwe cyangwa imyumvire itandukanye hagati y’ubuyobozi n’abahanzi ubwabo.

Uretse Kivumbi King, iyi sosiyete iri no kuganira n’undi muhanzi uzatangazwa mu gihe kitarambiranye. Byongeye kandi, haravugwa uburyo bushya 1:55 AM ishaka gushyiraho bwo gukorana n’abahanzi mu buryo bw’amasezerano y’igihe gito, hagamijwe kwagura ibikorwa bitandukanye byayo.
Kugeza ubu, nta ruhande na rumwe rwemera cyangwa ngo ruhakane aya makuru. Ariko ibimenyetso byose bigaragara bishimangira ko hari igihishe inyuma y’uyu mubano mushya.
Kivumbi King, uzwiho ubuhanga mu mvugo ziremereye n’inyandiko zifite umwuka w’ubuhanzi, ashobora kuba ari hafi kubona indi ntera nshya mu rugendo rwe rwa muzika. Icyizere kiracyari cyinshi, n’ubwo ibimenyetso bikiri mu gihirahiro.

Ariko nk’uko abasesenguzi babivuga, “aho umuriro uri, haba hari umwotsi.” Kivumbi King aramutse yinjiye muri 1:55 AM iyobowe na Kenny Mugarura; byaba ari umwanya mushya wo kumuha urubuga rwo gusakaza impano ye ku isi yose.
Kivumbi King ari kumwe na Kenny Mugarura uyobora 1:55 AM na Coach Gael ku meza amwe mu birori ‘The Silver Gala’.
