Amerika igiye gutera Nigeria kubera kwica abakiristu

November 4, 2025
1 min read

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko agiye kugaba igitero cya gisirikare kuri Nigeria, ashinja icyo gihugu kureberera ubwicanyi bukorerwa Abakirisitu n’intagondwa z’Abayisilamu.

Trump yabitangaje ibi abinyujije ku rukuta rwe rwitwa Truth Social rwo kuri X, nyuma y’umunsi umwe gusa Nigeria ishyizwe ku rutonde rwa Amerika rw’ibihugu bifite ikibazo gikomeye cy’ubwisanzure mu myemerere.

Mu butumwa bwe, Trump yagize ati:“Niba Guverinoma ya Nigeria ikomeje kureberera ubu bwicanyi bukorerwa Abakirisitu, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizahita zihagarika ubufasha bwose ndetse zishobora kwinjira muri icyo gihugu zifite imbunda zaka umuriro, zigamije kurandura abo biyise intagondwa z’Abayisilamu.”

Trump yongeyeho ko yahaye ishami ry’igihugu cye rishinzwe gutegura intambara amabwiriza yo kwitegura igikorwa cya gisirikare cyihuse.

Ibi bisubije Trump mu murongo w’igitutu gikomeje guterwa na bamwe mu banyapolitiki b’Abarepubulikani bo muri Amerika n’imiryango ya gikristu, bavuga ko Abakirisitu muri Nigeria bari mu kaga gakomeye bazira imyemerere yabo. Abo bose bavuga ko idini rya gikristu riri mu kaga gakomeye muri Afurika.

Ariko Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu, yahise asubiza Trump mu magambo akomeye, amwibutsa ko igihugu cye gishingiye ku bwisanzure mu myemerere.

Yagize ati:“Ubudasa bwacu ni imbaraga zacu. Nigeria ntiyihanganira urwango rw’amadini, kandi Abanyanijeriya bose barengerwa kimwe n’Itegeko Nshinga.”

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Nigeria, Kimiebi Ebienfa yashimangiye ayo magambo, avuga ko igihugu cye kizakomeza kurengera buri muturage hatitawe ku idini cyangwa ubwoko bwe.

Kuva muri 2009, Nigeria yugarijwe n’intambara iterwa n’umutwe wa Boko Haram n’ishami ryayo ISWAP, aho abantu barenga 40,000 bamaze kuhasiga ubuzima, abandi basaga miliyoni ebyiri bakava mu byabo, nk’uko imibare ya Loni ibigaragaza. Abo barwanyi bagaba ibitero ku Bakirisitu ndetse n’Abayisilamu batabashyigikiye.

Uretse ibyo kandi, mu burasirazuba bwo hagati bwa Nigeria hakomeje kugaragara imirwano hagati y’aborozi b’Abafurani, akenshi b’Abayisilamu, n’abahinzi benshi b’Abakirisitu. Nubwo ibi bitero akenshi byitirirwa imidugararo y’amadini, impamvu nyamukuru ni uburangare mu gukemura amakimbirane y’ubutaka.

Nigeria, ifite abaturage basaga miliyoni 220, igizwe mu buryo bungana n’Abayisilamu benshi mu majyaruguru n’Abakirisitu benshi mu majyepfo. Ni igihugu gikomeje guhangana n’ihuriro ry’amakimbirane y’ubukungu, amadini, n’ubwoko.

Ivomo : The SUN.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Kenya : Abantu 21 bishwe n’inkangu idasanzwe

Next Story

Kivumbi King umenyerewe muri Hip Hop ashobora kwisanga muri 1:55 AM

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop