Umugore witwa Sarah Jones-Green w’imyaka 45 y’amavuko akomeje kuvugisha benshi kuri muri andasi nyuma yo gutangaza uburyo yamaze imyaka 44 yaranze kuryamana n’umugabo ;hanyuma igihe amushakiye mu ijoro ry’ubukwe agasanga imyanya ndagatsina ye irafunganye ku buryo atakubaka urugo.
Buri mukobwa aba afite uko atekereza uko umunsi we w’ubukwe uzagenda. Ku benshi, ni umunsi w’ibyishimo, kwambikana impeta, indirimbo n’imbyino.
Ariko kuri Sarah Jones-Green, w’imyaka 45 y’amavuko, uwo munsi wabaye urwibutso rudasanzwe si uko yabishakaga gusa, ahubwo ni bwo bwa mbere yari agiye kuryama n’umugabo mu buzima bwe.
Mu buhamya yahaye ikinyamakuru The SUN dukesha iyi nkuru , Sarah, umukinnyi wa filime ukora mu by’itumanaho, yari yarafashe icyemezo cyo kutaryamana n’umuntu kugeza abonye uwo Imana yamugeneye.
Mu gihe bagenzi be bari batangiye kujya mu rukundo mu gihe cy’ubugimbi n’ubwangavu, we yahisemo inzira yo gutegereza.
Ati: “Nari nzi ko nzaryamana n’umugabo umwe gusa mu buzima. Ntabwo nashakaga kubaho mu buryo bwo kwicuza.”
Ariko ku ijoro ry’ubukwe bwe na Martin, nawe ufite imyaka 45, habaye ikintu batateganyaga nyuma bagiye gukora amabanga y’abashakanye bikanga .
Ku munsi wakurikiyeho ,umuganga yaje yaje kubasobanurira ko Sarah afite ikibazo kitari gisanzwe, cyitwa ‘microperforate hymen’, gituma igitsina cy’umugabo kidashobora kwinjira mu cy’umugore bijyanye nuko umugore abafunganye cyane – banababwira ko bitashoboka bakora umuryango bikimeze uko .
Icyo cyemezo cyarababaje bombi, ariko ntabwo cyatandukanije urukundo rwabo ahubwo Sarah yemeza ko cyarurushijeho kurukomeza.
Sarah yagize ati: “Nari ntegereje imyaka myinshi, nizeye ko byose bizagenda neza ku munsi wacu w’ubukwe. Ariko ubwo byanze, twarababaye cyane. Nyuma yaho, twagiye kwa muganga, maze numva ko nanjye mfite ikibazo nk’icya mama.”
Mama wa Sarah, Pamela, yari yarigeze kugira ikibazo nk’icyo, kandi nawe yaragikemuye abazwe ; gusa nawe mu buryo bubabaje yaje kwitaba Imana muri Gashyantare 2023, nyuma y’icyumweru kimwe Martin asabye Sarah ko bazabana.
Ubusanzwe Sarah yari umukristo ukomeye. Uretse kwizera kwe, hari n’andi mateka yamugizeho ingaruka mbi: ubwo yari akiri umwana, yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’umuntu wo mu muryango we. Uwo mugabo ntiyigeze akurikiranwa, bikaba byaramusigiye ubwoba bw’abagabo by’igihe kirekire.
Ati: “Ibyo nanyuzemo byatumye ntinya gukundana. Ariko nanone byanyigishije ko umubiri wanjye ari uw’agaciro kandi ko ari njye ugomba gufata icyemezo cy’uko ukoreshwa.”
Sarah yahuye na Martin muri Mutarama 2020 mu gihe cya Corana virus, bahuriye ku rubuga rwo gukundaniraho rwa Bumble. Baganiriye igihe kirekire batari babonana amaso ku maso, kuko icyo gihe igihugu cyari muri gahunda ya guma mu rugo.
Ati: “Naramubwiye ko ntazakora imibonano mpuzabitsina mbere yo gushakana. aransubiza ati ‘Umubiri wawe, ni wowe uwugenga.’ Iryo jambo ryankoze ku mutima.”
Nyuma yo kumenyana, barakundanye byimbitse, bashakana muri Nzeri 2024. Kuri ubu, barateganya gukora ubuvugizi no gukusanya amafaranga yo kubagwa kugira ngo babashe gutangira urugendo rwo gushaka umwana.
Ivomo ; The Sun .