Perezida Tshisekedi yahishuye ko ari gutegura ikizakura M23 muri Goma na Bukavu

October 30, 2025
1 min read

Perezida Félix Antoine Tshisekedi yemeje ko ari mu nzira zo gutegura operasiyo ya gisirikare karahabutaka izasiga abatuye mu bice by’Uburasirazuba bw’igihugu byiganjemo ibyo umutwe wa M23 wigaruriye batakizengerezwa n’inyeshymba.

Ibi  uyu mukuru w’igihugu wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo  yabitangaje  mu ijambo yagejeje ku baturage be rijyanye n’imyaka 29 ishize Musenyeri Christophe Munzihirwa wahoze ari Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Bukavu yishwe arashwe.

Tshisekedi yagize Ati: “Kuri mwe munyumvira i Bukavu, Goma, Minova, Beni, Uvira, Kalehe, Idjwi, Rutshuru, Masisi, Fizi, n’ahandi. Ndababwira nti ‘leta ntiyababagiwe’.”

Yakomeje agira Ati: “Ibyo munyuramo si ikibazo cyanyu aho mu murasirazuba gusa. Ni ikibazo cyacu twese i Kinshasa nk’uko bimeze i Bukavu, i Mbandaka nk’uko bimeze i Goma, i Lubumbashi nk’uko bimeze i Uvira. Kuko mu gihe igice kimwe cy’igihugu kiri mu bubabare, igihugu cyose kiba kibabaye.”

Tshisekedi yongeho ko amahoro  atari  isezerano rya kure ahubwo  amahoro ari inzira, kandi  yemeza ko igihugu cyamaze gutangira iyo nzira.

Yabwiye abatuye mu duce Leta yatakaje ko n’ubwo umusaruro utahita ugaragara by’ako kanya, hari ibiri gukorwa ndetse ko bitazigera bicogora.

Yavuze ko mu rwego rwa dipolomasi, umutekano n’ubutabazi, leta ye ikomeje ibikorwa byose bigamije kugera ku gahenge nyako, gusubiza inyuma ingabo z’amahanga, gusubizaho ubuyobozi bwa Leta, gucyura impunzi ndetse no kongera gusana ibyangiritse.

Kugeza magingo aya umutekano mu Burasirazuba bwa Congo nturagaruka aho muri iki gihe hongeye kwaduka imirwano hagati y’ingabo za leta ndetse n’iz’umutwe wa M23 ahari gukoresha intwaro zikomeye zirimo indege z’intambara harimo n’iziri mu bwoko bwa drone.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo umutwe wa M23 wigaruriye uduce twa Goma na Bukavu n’igice kinini cya Walikale nubwo waje kwemera gusubira inyuma bijyanye n’ibyo wasabwaga n’inzira ya Luanda icyo gihe

Gusa nubwo bimeze bityo hagiyeho uburyo butandukanye bwo kugarura amahoro arambye mu Burasirazuba bwa Congo harimo amasezereno ya Doha(hagati ya leta ya Congo ndeste na M23) ndetse nayagizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari hagati y’u Rwanda na Congo.

Ivomo : Top congo na Yabiso News .

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Yirinze kuryamana n’undi mugabo mu myaka ye yose ;ariko ibyamubeyeho mu ijoro ry’ubukwe ntibisanzwe !

Next Story

Umugabo yapfuye amarabira nyuma yo kumenya ko yateye inda

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop